Ababitse Mako Nikoshwa ari muzima we yabise abasazi

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, nibwo abantu batangiye guhanahana inkuru bitaga iy’incamugongo ko umuhanzi Mako Nikoshwa yitabye Imana, mu by’ukuri uyu muhanzi ni muzima nta n’ubwo arwaye.
Mu masaha ya saa moya yo kuri uyu munsi, aganira na Bwiza.com, ku murongo wa telefone ye ngendanwa, yatunguwe n’iyo nkuru ndetse anavuga ko abatangaje ibyo basaze.
Ati: “ Njye ndi muzima, nta n’ikibazo nifitiye kabisa, nta n’akarenge ndwaye, simperuka no kumva ndwaye, ubu nibereye home rwose, ahubwo ku cyumweru nzashutinga indirimbo yanjye nshya Uh Lala , abantu ni abasazi pe, ahubwo se iyo bategereza bakazabibeshya ku itariki yo kubeshya”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihuha cyagiraga giti: “ Mu masaha asatira nka saa 23:52 cyo kuri uyu wa kabiri nibwo havuzwe inkuru y’inshamugogo ko umuhanzi wakunzww cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Makonikoshwa ko yitabye Imana akaba yaryamiye ukuboko kw’abagabo aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHK Reka twifatanye n’umuryango we dukomeze kuwihanganisha” .
Uyu muhanzi Mako, ushimangira ko atanaheruka kwa muganga yahise asaba ko ubishoboye yamufasha kunyomoza icyo gihugu, akanabwira abafana be ko ahari kandi akomeje umuziki.
Iyi ndirimbo Uh Lala avuga ko azafatira amashusho ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare, ngo ni ikinyarwanda kivanze n’icyongereza gike, ati: “ni nziza, izabashimisha”.
Muri 2014 nibwo Mako Nikoshwa yarembye cyane anamara amezi menshi mu bitaro bya Kigali (CHUK), uwamugezeho wese ntiyiyumvishaka ko azakira ndetse anamara igihe kirekire atongera gutarama, gusa ubu akaba yitabira ibitaramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *