Amezi arenze abiri abana batanu bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bivuzwe ko bashimuswe n’abo bavuga ko ari Imbonerakure n’abapolisi bo mu Burundi, aho bari bagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo mu rufunzo ruri hino y’umugezi w’Akanyaru, ku ruhande rw’u Rwanda.
Kugeza ubu ababyeyi n’abaturage bavuga ko batazi amakuru y’aba bana, bakaba bafata abayobozi babo nk’ababatereranye ku buryo aho bigeze bifuza ko leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi zakumvikana bakarekurwa; kuko ngo n’ubundi ifatwa ryabo ryaba rishingiye ku mubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Imiterere y’aho abana bafatiwe

Muri aka gace, urubibi rw’u Rwanda n’u Burundi ni umugezi w’Akanyaru gusa wari warakamye ku buryo umuntu yashoboraga kwambuka hamwe akajya mu kindi gihugu. Hino y’Akanyaru mu Rwanda, hateye imigano yamaze gukura mu gihe ku ruhande rw’u Burundi hateye imigano ikiri mito.
Abaturage barimo Nshimiyimana Jean Claude urinda umuceri mu mirima iri hafi y’urubibi bavuga ko urufunzo bahiramo ubwatsi ruherera ku ruhande rw’u Rwanda, kuri iyi migano yakuze. Ngo Imbonerakure zo mu Burundi zisanzwe zambuka zikihisha muri iyi migano yakuze, zishaka gutega abantu bagiye kwahira no guhinga hafi yaho.
Izi Mbonerakure ngo ziba zifite intwaro gakondo zirimo ibyuma, udufuni, bayoneti ndetse n’amafirimbi; zikoresha nk’ibikangisho ku buryo umwana ugiye kwahira zimutangatanga, yagira ubwoba zikamufata.
Uko abana bafashwe_Amajwi y’abaturage
Ngo bafatiwe muri uru rufunzo ruri muri iyi migano nk’uko umuturage yabitangaje. Yagize ati: “Abana barimo barahira, bahiraga mu Rwanda. Abapolisi b’u Burundi n’Imbonerakure zikata haruguru yabo mu Rwanda, zibakuba ziberekeza mu Burundi. Ubwo rero abana babuze uko birukanka bagaruka mu Rwanda, bahita babafata, babafashe rero bahita babajyana.”
Nyirabeza Marie Grace ni nyina w’umwana w’imyaka 15 witwa Tuyishime Jean de Dieu. Uyu mwana na we yashimutiwe hamwe na bagenzi be bane. Yavuze uko byagenze ngo abana babo bafatwe, ati: “Abana twabohereje kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga, umwe baramurekura kubera ko yari muto cyane. Bari abapolisi bari baryamye mu migano, kandi iyo migano iteye mu Rwanda. Ubwo rero abana bariho bahira, baragenda bajya no migano kuhahira.”
Ngo ni uko abo bapolisi baje kwirukankana aba bana, barabafata. Ngo umwana muto barekuye bamwandikiye agapapuro kariho ubutumwa yajyaniye Mudugudu, bumutegeka ko buri mwana wafashwe yishyurirwa amafaranga y’u Rwanda 15,000 kugira ngo arekurwe.
Umwana yagejeje agapapuro kuri Mudugudu, na we abimenyesha abayobozi, bagenda bari kumwe na ba DASSO kugira ngo bumvikane aba bana barekurwe. Gusa ngo aba bapolisi n’Imbonerakure babonye harimo na DASSO, bambika abana amapingu maze babajyana iwabo mu Burundi.
Ati: “Ubwo ni iyo nshuro tubaheruka, ntabwo twongeye kubabona, byahereye iyo, uku kwezi ni ukwa Kane gutangiye bagiye.”
Nyirabeza avuga ko aba bana babanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ahitwa i Nyamurenza, nyuma bajyanwa mu rukiko bafungirwa i Ngozi.
Umwana umwe ni we wabonewe amakuru
Bitewe n’uko umwana wa Nyirabeza, Tuyishime Jean de Dieu yari mutoya, ntabwo yafunganwe na bagenzi be bane, ahubwo yajyanwe mu kigo kirera imfubyi nk’uko abikesha amakuru y’umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi, Croix Rouge uherutse kohereza intumwa iwe mu rugo.
Croix Rouge kandi yajyaniye Nyirabeza ifoto ya Tuyishime n’ibaruwa yandikiye umuryango we tariki ya 29 Nzeri 2020.
Ibaruwa Tuyishime yandikiye umuryango we
Muri iyi baruwa ya Tuyishime handitse ngo: “Mwaramutse neza babyeyi? Nabasuhuzaga, nanjye ndaho. Icyo nababazaga, ese amashuri yaba yaratangiye? Njyewe ndabona ay’uyu mwaka nayita ko ambereye imfabusa, uyu mwaka ndawutarutse rwose. Ni ukunyihanganira, murabizi ko nakundaga kwiga. Gusa ndacyariho ni cyo nababwira, kandi nabasuhuzaga cyane, ndanabakumbuye. Muhumure imipaka nifungurwa, nzahita ntaha.”
Bashinja abayobozi kubashinyagurira
Aba babyeyi bashimutiwe abana bavuga ko abayobozi b’iwabo batashoboye kubagaruriza abana, basa n’ababashinyaguriye kuko bageretseho no kubaka amafaranga 10,000 rwf kuri buri mubyeyi.
Ngo aba bayobozi babanje gufunga ba se ku munsi wakurikiye ifatwa ry’aba bana, buri wese bamurekura amaze kwishyura aya mafaranga.
Nyirabeza avuga ko aba bayobozi bayabaka, babahoye ko “abana babo bagiye kwahira bagafatwa”. Ngo indi mpamvu yatumye bacibwa aya mafaranga ni uko umwana w’imyaka y’amavuko iri munsi ya 18 atemerewe gutumwa kwahira ubwatsi bw’amatungo kuko bakiri batoya.
Icyo abayobozi bavuga ku ifatwa ry’aba bana n’amande yaciwe ababyeyi
N’ubwo abaturage n’ababyeyi b’aba bana bavuga ko bafatiwe ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi bo si ko babivuga kuko ngo bari bambutse bageze mu Burundi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 21 Ukwakira 2020, yagize ati: “Aba bana bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barafatwa, ubu bari mu nzego z’ubutabera z’igihugu cy’u Burundi ariko aho bari harazwi kandi ikibazo cyabo kirimo gukurikiranwa, hakurikijwe amategeko.”
Guverineri Kayitesi Alice
Ku kibazo cy’uko ababyeyi b’aba bana baciwe amande, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerôme yagize ati: “Si ubwa mbere bari bambutse. Hari abagiye bambuka hagatangwa amafaranga nyuma bakongera bakambuka, bakajya muri quarantaine (akato), hari abari bafatiwe mu Ntara ya Kirundo, ubuyobozi bukora negotiation abana baragaruka banyuze ku mupaka wa Nemba, dukoresha inama imidugudu yose iri ku mupaka, tuganira nabo, dusaba ababyeyi ko bitagomba gusubira, twumvikana ko uzabyongera azacibwa amande agahanwa kugira ngo haveho ako kavuyo n’akajagari kuri iyo mipaka.”
Meya Rutaburingoga ati: “Ni icyo rero cyashyizwe mu bikorwa abana bamaze kwambuka, twabibonaga nk’igihombo. Ikindi ni no gutererana abana kw’ababyeyi, dufata umwanzuro wo kubahana kugira ngo n’abaturanyi babo babibone ko ari ikintu kitari cyiza gukinisha icyambu. Amakosa y’umwana utararenza imyaka 18 abazwa umubyeyi.”
Aba bana bari batuye mu tugari twa Nyabisagara na Gitega bose bafashwe tariki ya 5 Kanama 2020.
Amafoto: Biregeya Justin


