Amakuru aturuka burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abacanshuro bari mu mujyi wa Uvira batangiye guhungira i Bujumbura mu Burundi, mu gihe bivugwa ko hari n’abasirikare b’u Burundi n’abarwanyi ba FDLR bambutse banyuze mu gace ka Sange.
Bamwe mu bacanshuro bari muri Uvira bambutse umupaka berekeza i Bujumbura mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Ukwakira 2026.
Andi makuru avuga ko hari ingabo za FDNB, igisirikare cy’u Burundi, n’abarwanyi ba FDLR bambutse mu Burundi banyuze i Sange, agace ko muri Teritwari ya Uvira.



