BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Muri AFC/M23 haba haherutse kuburizwamo umugambi wo guhirika Gen. Makenga ku buyobozi

Amakuru
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Kane, 24 Nzeri 2026 saa 09:28
Iminota 4 yo gusoma1,167 Abasomye
Muri AFC/M23 haba haherutse kuburizwamo umugambi wo guhirika Gen. Makenga ku buyobozi

167499

Mu ihuriro AFC/M23 haravugwamo amakimbirane akomeye hagati y’abayobozi ba gisirikare n’ab’ishami rya Politiki, ku buryo ngo hanaheruka kuburizwamo umugambi wari wateguwe wo gukura Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bw’igisirikare cy'uriya mutwe.

Africa Intelligence ivuga ko uyu mugambi watangiye gutegurwa mu ntangiriro za 2026, ariko ukaza kumenyekana mu ntangiriro za Nzeri 2026, ubwo abayobozi bakuru b’umutwe bawumenyaga bakawurwanya mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’ubuyobozi.

Iki gitangazamakuru kivuga ko amakimbirane ashingiye ku kuba ububasha bwa Makenga bwararenze urwego rwa gisirikare, bugatangira no kugira uruhare runini mu byemezo bya politiki bya AFC/M23, mu gihe ishami rya politiki riyobowe na Corneille Nangaa ngo rifite ubushobozi buke mu gufata ibyemezo ndetse n’ingengo y’imari nto yo gushyira mu bikorwa gahunda zaryo.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Mu ntangiriro z'uku kwezi ngo Gen. Sultani Makenga n’abamushyigikiye ngo bafashe icyemezo cyo gufunga Théo Binamungu, umwe mu bajyanama b’ishami rya politiki rya AFC/M23, wafatiwe i Goma mu mpera za Kanama.

Africa Intelligence ivuga ko Binamungu yabajijwe n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare za ARC (igisirikare cya M23), nyuma aza kwimurirwa muri gereza nkuru ya Munzenze y'i Goma, aho afungiye kuva ku wa 8 Nzeri.

Amakuru avuga ko mu isesengura rya telefoni na mudasobwa byafatanwe Binamungu, havumbuwemo inyandiko n’ubutumwa byagaragazaga gahunda y’ibikorwa ndetse n’imiterere mishya y’ubuyobozi bwa AFC/M23 yari ikiri gutegurwa.

Muri iyo gahunda, ngo Brigadier General Baudouin Ngaruye Wa Myamuro yarimo ategurwa nk'ugomba gusimbura Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bwa gisirikare.

Africa Intelligence ivuga ko Makenga yari asanzwe atizeye cyane Ngaruye, nubwo yamugize umuyobozi w’akarere ka mbere k’ingabo za AFC/M23. Aba bombi bigeze kurwana mu 2013, nyuma gato y'uko M23 yari imaze kuvanwa mu mujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko umugambi wo guhirika Makenga utari ugizwe n’abasirikare gusa, ahubwo ko wari warimo na bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare bashakaga guhindura imiterere y’ubuyobozi bwa AFC/M23 no kwigabanya imyanya ikomeye.

Mu myanya yari yarateganyijwe, Pasiteri Jean-Marie Runiga wahoze ari umuyobozi wa politiki wa M23, ngo yagombaga kuba Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, mu gihe Théo Binamungu yari kuzaba Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, agasimbura Joseph Musanga Bahati uzwi nka Erasto uyobora iyi ntara muri iki gihe.

Africa Intelligence ivuga ko Musanga Bahati ivuga ko ari uwo mu ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi, na we amaze igihe afitanye ibibazo mu mikoranire n’abasirikare bari hafi ya Makenga.

Muri uyu mugambi kandi havugwamo abandi basirikare barimo Lieutenant-Colonel Séraphin Mirindi wari hafi ya Colonel Richard Kayonde Bisamaza, ndetse na Colonel Josué Biyoyo Karhanga, wahoze ashinzwe ubuyobozi bw’ingenzi ku cyicaro gikuru cy’ingabo.

Amakuru kandi ko François Kazarama, wari warafunzwe na M23 mu 2025 ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’umuturage, yaba yaragize uruhare muri uyu mugambi mbere yo gutanga amakuru n’inyandiko byawugaragazaga.

Africa Intelligence ivuga ko John Imani Nzenze, ushinzwe iperereza rya gisirikare muri M23, yakoresheje Kazarama nk’umuntu winjiye mu itsinda ry’abakekwaho umugambi, kugira ngo afashe mu gukusanya amakuru. Nzenze ngo ni na we uri kuyobora iperereza kuri iki kibazo.

Kugeza ubu, nk’uko Africa Intelligence ibitangaza, ifatwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri uyu mugambi ririmo gukorwa buhoro kandi ryibanda ku bantu bake bakekwa ko bari ku isonga ryawo.

Abasirikare bamwe ngo barimo kubazwa cyangwa gukurikiranwa bya hafi, ariko bamwe mu basirikare bakuru bakekwaho uruhare ntibarafungwa, mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyateza ihungabana mu ngabo.

Africa Intelligence ivuga ko nubwo umugambi wo gukuraho Makenga waba waraburijwemo, amakimbirane mu buyobozi bwa AFC/M23 akiriho. Aya makimbirane ngo ari hagati y’ishami rya politiki riyobowe na Corneille Nangaa n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Sultani Makenga.

Amakuru avuga ko ikibazo cyarenze umwuka mubi usanzwe hagati y’abasirikare n’abanyapolitiki, kuko bamwe muri buri ruhande batangiye gushaka abo bafatanya na bo mu rwego rwo kwagura ububasha bwabo.

Ku buyobozi bwa M23, iki kibazo ngo gifite indi ngaruka kuko Kinshasa ishobora kugerageza gukoresha aya macakubiri mu nyungu zayo.

AFC/M23 nta tangazo ryemeza cyangwa rihakana aya makuru irasohora ku mugaragaro, ariko Guverineri wungirije w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy ubwo yavugaga kuri iriya nkuru ya Africa Intelligence, yayigaragaje nka "Fake News" mu kwerekana ko amakuru ayikubiyemo ari ibinyoma.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.