Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane muri Uganda, arimo umukobwa utamenyekanye amazina asubiza abamusabye kuzinga utwangushye akajya gucururiza iwabo mu Rwanda, avuga ko Abanyarwanda bacengeye buri hamwe muri Uganda ku buryo birukanwe muri icyo gihugu nta muturage wakongera kubona inguzanyo.
Uyu mukobwa wari urimo kuranga ibyo acuruza ku mbuga nkoranyambaga, hari uwamusabye ngo " Fata ibyo ucuruza ubijyane mu Rwanda."
Mu kumusubiza, uyu mukobwa wavugaga Uuganda adategwa yavuze ko Abanyarwanda bavuye muri Uganda nta nguzanyo abaturage bakongera guhabwa.
Yagize ati "Wa mugabo we urimo gufata ibiri mu bubiko bwanjye ngo njye gucururiza mu Rwanda, Ese ubu tuvuye muri Uganda yanyu ninde uzajya abaguriza inguzanyo? None se ko muziko abatanga inguzanyo buzuyemo Abanyarwanda, muba mwaje gukorayo iki? None se iyo baguhaye inguzanyo ko batajya bagusaba kujya kuyikoresha iwanyu? Ibi bivuze ko muba mudukeneye. Wibuke ko ugombwa gufata inguzanyo, tukakwishyuza. "
Uyu mukobwa yanishongoye ko ngo Abanyarwanda binjiye Uganda buri hamwe kugeza no mu igufwa. Yavuze ko ubu ahubwo byanafashe indi ntera ku buryo n'abagore b'Abanyarwanda basigaye bajya kwishyuza abahawe amadeni. Ati " Mutulabye? (mwaratubonye)?".
Muri Uganda cyane muri iyi minsi hari ukureba nabi Abanyarwanda, babashinja kwikubira ibyiza by'igihugu birimo akazi keza n'ishoramari rikomeye. N'ubwo nta mibare ihari izwi ndetse bigoye kwemeza, bivugwa ko Abanyarwanda bagize umubare munini w'abaha inguzanyo abaturage (money lenders).

