Abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugenzura agace ka Remeka gaherereye muri Teritwari ya Masisi, nyuma ya Operasiyo ya gikomando yakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026.
Amakuru yizewe agera kuri BWIZA avuga ko muri iryo joro abakomando ba AFC/M23 bagabye igitero ku birindiro by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakica abarwanyi benshi bari babirimo, mbere yo kwisubiza mu buryo bweruye aka gace kuri uyu wa Kane.
Ifatwa ryako kandi ryanemejwe na Guverineri wungirije w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Remeka yari yarafashwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Wazalendo ndetse n’iz’u Burundi, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri Groupement ya Ufamandu ya Mbere hagati ya tariki ya 15 n’iya 16 Nzeri 2026.
Ku wa 16 Nzeri, amakuru yatangajwe na Actualite.cd yavugaga ko FARDC na Wazalendo bari bamaze kwigarurira Miko, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bari basubiye inyuma berekeza mu gace ka Ngungu.
Raporo ya Critical Threats Project na yo yemeza ko Remeka yari yafashwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ku wa 15 Nzeri, nyuma y’imirwano yahuje izo ngabo na AFC/M23, ndetse ko ako gace kari mu murongo w’ingenzi uhuza Masisi na Walikale.
Remeka ifite agaciro gakomeye mu bijyanye n’imikorere y’ingabo kuko iri hafi y’imihanda n’inzira zerekeza mu bice bitandukanye byo muri Masisi no muri Walikale.
Critical Threats Project ivuga ko kugenzura Remeka na Miko byahaga uruhande rubigenzura uburyo bwo kugera ku nzira zijya mu gice cya Waloa Loanda muri Walikale.
Kugenzura Remeka kandi bishobora kugira uruhare mu kugera mu bindi bice by’ingenzi byo muri Teritwari ya Masisi, birimo Muremure, Ngungu na Rubaya, bitewe n’uko ibikorwa bya gisirikare byakomeza gutezwa imbere muri uwo murongo.
AFC/M23 yagarutse muri Remeka mu gihe imirwano ikomeje guhindura inshuro nyinshi ubuyobozi bw’uduce two muri Ufamandu. Mbere y’uko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bayifata muri Nzeri, AFC/M23 yari yarigaruriye Remeka mu mpera za Kanama, nyuma y’imirwano n’ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo.


