Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Ugushyingo, umudugudu wa Taliha, uherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Edward, wafashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), nyuma y’imirwano ikomeye bahanganyemo n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo.
Nk’uko amakuru yakusanyijwe na ACTUALITE.CD abivuga, ayo makimbirane yabereye hafi y’ibirindiro by’ingabo byari muri ako gace, ku nkombe z’Ikiyaga cya Edward.
Iyi mirwano yatumye abarwanyi ba FRN bigarurira uwo mudugudu, bituma haba impinduka ku ruhande rufite imbaraga muri ako gace ka Teritwari ya Lubero nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 25 Ugushyingo, abo barwanyi bagiranye inama n’abaturage i Taliha, aho basabye abaturage gutuza no gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nta bwoba bafite.
Ibi bibaye mu gihe impungenge z'umutekano zakomeje kwiyongera mu baturage nyuma y’iyo mirwano.
Kugeza ubu, nta tangazo ry’ubutegetsi rirasohoka risobanura uko byagenze ngo ingabo za Leta zitakaze ako gace. Uretse ingaruka ku baturage baho, kwigarurira Taliha ni ikintu cy'ingenzi ku bagafashe kandi biteye impungenge ku bagatakaje ku bijyanye n’umutekano ku nkombe y’iburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edward.
Uwo mudugudu uherereye muri Gurupoma ya Musindi, muri Sheferi ya Batangi, ahantu hafite agaciro ku mitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera muri ako gace ka Kivu y’Amajyaruguru.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
