Mu gihe u Rwanda n'u Bubiligi byongeye kuzahura umubano wa dipolomasi wari umaze amezi 18 waraciwe, amakuru mashya agaragaza ko mbere y’uko iki cyemezo gitangazwa, Kigali yari yamaze gukora operasiyo yo gukura mu Bubiligi Abanyarwanda bari bahafite aho bahuriye na Leta, mu gihe Bruxelles yateganyaga iteganya kubafata.
Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwaciye umubano n'u Bubiligi, mbere y'uko ibihugu byombi muri iki cyumweru bitangaza ko byongeye kuwusubizaho.
U Rwanda rwari rwaciye umubano na kiriya gihugu, bugishinja gufata uruhande mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukomeza gukorera u Rwanda ubukangurambaga ngo ruhanwe, ndetse no gukoresha ibyo Kigali yise ibinyoma n’uburiganya mu kubaka isura mbi y’u Rwanda.


