Hari abadashaka ingoma ya cyami mu Bwongereza

Abadashyigikiye ubwami mu Bwongereza batangiye kwigaragambya

Sangiza iyi nkuru

Hari abadashaka ingoma ya cyami mu Bwongereza
Hari abadashaka ingoma ya cyami mu Bwongereza

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umwami Chales wa III arahire ku mugaragaro, abadashyigikiye ubwami batangiye kwigaragambya.

Ni umuhango wari utegerejwe n’abatari bacye, aho abaturage benshi batangiye gukikiza imihanda umwami ari bunyuremo ajya mu rusengero i Westminster Abbey aho ari burahirire.

Abadashyigikiye ubwami nawe bariraye ku ibaba aho bafite ibirango bigaragaza ko batabyishimiye.Ni mu gihe umutekano wakajijwe impande zose muri uyu mujyi.

Abashinjwe umutekano batanze integuza ko abari bushake guhungabanya umutekano bitari bubagwe neza.

Umutekano wakajijwe impande zose
Umutekano wakajijwe impande zose

Muri ibi birori byaherukaga kuba mu myaka 70 ishize,byatumiwemo abasaga ibihumbi 2 baturutse hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi.

Biteganyijwe ko muri uyu muhango umwami Charles aza kwambikwa ikamba rimaze igihe ririmo kurimbishwa.

Urutonde rw’abatumiwe ruriho n’Igikomangoma Harry wa Sussex, wahageze ku wa gatanu mu ndege isanzwe itwara abagenzi ikora ingendo z’ubucuruzi, avuye muri Amerika.
police-2-coronation-gty-ps-230505_1683315037605_hpmain_16x9_992.jpg
police-coronation-ap-ps-230505_1683315037609_hpmain_16x9_992.jpg
abolosh-the-monar_hpembed_20230506-030603_3x2_992.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *