Abadepite 2 basabye ko amafaranga ya interineti yishyurwa muri za bisi ahita ahagarikwa

Sangiza iyi nkuru

Depite Begumisa Safari Théoneste na Bitunguramye Diogène basabye ko Leta yahita ihagarika amafaranga ya interineti nziramugozi (WiFi) amaze igihe yishyurwa muri za bisi kandi abagenzi batayikoresha nk’uko babisezeranyijwe.

Ni icyifuzo bagaragarije Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite ku wa 1 Ugushyingo 2023 ubwo yagezwagaho ubusesenguzi bwa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Iki kibazo cya interineti yishyurwa abagenzi batwarwa mu buryo bwa rusange cyabajijwe urwego ngenzuramikorere, RURA, tariki ya 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bayo bitabaga PAC.

Depite Begumisa yabwiye Inteko Rusange na PAC ko mafaranga akwiye guhita ahagarikwa. Ati: “Hari ibintu mu by’ukuri ubona bikwiye nko guhita bihagarara, udategereje igihe kirenzeho. Urugero nko muri RURA, nk’ariya mafaranga baca abaturage batazi na internet icyo ari cyo, ukayabaca. Ndagira ngo PAC ize kutubwira, bababwiye ngo iki? Igikwiye guhagarara ni iki immediately bidatinze. Guca amafaranga umukecuru uvuye mu ntara ajya mu yindi, yicaye mu modoka, atazi na internet icyo ari cyo, icyo gikwiye guhita gihagarara.”

Depite Bitunguramye na we yasabye ko ayamafaranga ahagarikwa byihuse, ati: “Kubona umuntu akata amafaranga interineti abantu bose binjiye muri bisi, harimo n’abatazi gusoma no kwandika, ariko na none hakabamo n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, na we agacibwa amafaranga ya interineti, ubwo ni ukuvuga ngo hari uburenganzira bwa muntu buba butubahirijwe, ni yo mpamvu nshyigikira umwanzuro uvuga ko biriya bihita bihagarara.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasubije aba badepite ko gahunda yo gushyira interineti mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange yari nziza, gusa ngo ntiyubahirijwe nk’uko byari byateganyijwe, kandi kampanyi zitanga izi serivisi zitabikoze zatangiye gufatirwa ibihano.

Yagize ati: “Hari ibigenda bikemuka, ngira ngo hari n’impinduka twagiye tubona mu gihe cya vuba kandi twanasezeranyijwe ko zizakomeza ariko icyo nashakaga kuvuga ni uko nk’ariya mafaranga miliyoni 417 buriya ni ayo RURA yaciye za kampani za transport zidashyira mu bikorwa ya service yo gutanga internet.”

Muhakwa yavuze ko PAC yasanze guhagarika aya mafaranga, nk’uko Begumisa na Bitunguramye babyifuza, atari igisubizo cyiza. Ati: “Kuyahagarika rero, twebwe muri komisiyo twabonye bitaba ari cyo gisubizo cyiza, ahubwo igisubizo cyiza ni ari uko hashyirwaho uburyo butuma uwishyuye ya serivisi ayikonsoma.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abadepite 2 basabye ko amafaranga ya interineti yishyurwa muri za bisi ahita ahagarikwa
    Dore abadeite rero urecye za Ndorerezi.
    Ese waba uhagaze amaboko yombi afashe twatugozi ngo udahirima ukarebs muri telefone? Ahubwo barebe uko imitungo y’abipropoje yazamutse kuva icyo gihe. Ahubwose ni iyihe company itangs service. Iyi nteko iravangiwe pee.

  2. Abadepite 2 basabye ko amafaranga ya interineti yishyurwa muri za bisi ahita ahagarikwa
    Intumwa za Rubanda ziba zakoze akazi kazo rwose,kandi abaturage turabibashimira.

    Gusa musajye mutera n’intambwe mususzume ko ubuvugizi mmwakoze bwashyizwe mu bikorwa.

    None se aya mafaranga miliyoni 417 yaciwe za company zagombaga gutanga Internet,azasubizwa umuturage ko ariwe wayishyuye??

    None se uyu mukecuru n’uyu ubana n’ubumuga bwo kutabona bishyuzwa internet ubwo barasubijwe?

    None se ubundi abafite uburyo bwo gukoresha iyo internet hari umunsi numwe barinjira mu ma bus bakayisangamo??

    Njye ndumva yakurwaho,kuko n’ubusanzwe umuntu utunze smart fone,afite uburyo yishyuramo internet

    Birakwiye ko hari ibyo abaturage dukwiye koroherezwamo,kuko kwishyuzwa service utazigera ukoresha n’umunsi numwe ,nabyo mbona ari nk’ubutubuzi.

    Ibi kandi biri mu ngeri nyinshi z’amaservice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *