Inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda, Paul Rusesabagina ku mpamvu bavuga ko ari iz’ubumuntu. Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 aho afungiye mu Rwanda ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba. Muri Gashyantare 2022, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe. Kuwa kane, abadepite ba Amerika bashyigikiye uriya mwanzuro wifuzwaga n’aba badepite babiri. Urukiko rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bayikuriye. Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe kuva rugiye gutangira, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko. Ba depite Young Kim na Joaquin Castro bemeza ko Rusesabagina yakuwe iwe San Antonio muri Texas akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Joaquin Castro yabwiye inteko ya Amerika ko Rusesabagina yafunzwe iminsi itatu na leta y’u Rwanda nta uzi aho aherereye, nyuma akerekanwa akaregwa ‘ibyaha bifite aho bihuriye na politiki’. Muri uyu mwaka, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje umwanzuro uvuga ko Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu iburanisha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina, washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze, ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe. Uyu mwanzuro watowe n’inteko ya Amerika usaba Leta ya Amerika ko muri byose uvuganamo n’iy’u Rwanda ‘izana ikibazo cya Paul Rusesabagina igashyiraho igitutu ngo arekurwe…’. Umwanzuro usanzwe (H.Res.) w’inteko ya Amerika iyo wemejwe ushyikirizwa umukuru w’ubushyinguranyandiko bw’inteko ugatangazwa mu nyandiko zayo. Bene uyu mwanzuro ukomeza kwemerwa gusa n’iyo nteko, ntabwo ushyikirizwa Perezida wa Amerika ngo agire icyo awukoraho, nk’uko amategeko abitegenya abivuga. Uyu mwanzuro wiyongereye ku bindi bikorwa by’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abantu ku giti cyabo banenze ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, basaba ko arekurwa. Abayobozi muri Leta y’u Rwanda bagiye bagaruka ku busabe bwo kurekura Rusesabagina, bakavuga ko uyu mugabo afite ibyaha akurikiranweho, agomba gukurikiranwa. Rusesabagina Paul yari umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda bihitana abaturage ndetse biranabangiriza. Muri Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Rusesabagina Paul kubera uruhare akekwaho mu bikorwa by’iterabwoba.

20 Responses
Abadepite ba Amerika bemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina
Ntakuntu abao badepite bosaba na Salah Abdeslam arekurwe kuko atahawe ubutabera buboneye? Canke barya bita aba terroristes bafungiwe Guantanamo nabo ntibosaba barekurwe kuko batahawe ubutabera buboneye?

Bambarize nshuti

Aba badepite baracuritse pe! Bagombye kubanza gusabira gufatwa n’ibihano abagabye ibitero bya FLN ku baturage muri ziriya mpugu za Nyabimata n’ahandi aho guts umwanya bavuganira umuparimehutu wo muri Murama i Gitarama

U RWANDA N’IGIHUGU CYIGENGA; NDUMVA USA ATARIYO ITEGEKA U RWANDA IBYO RUKORA, NIBA RUSESABAGINA YARAHAMWE NIBYAHA YAREGWAGA, AGAKATIRWA REKA DUTEGEREZE NIBA AREKURWA; USIBYEKO UKO NJYE MBIBONA NAREKURWA ATARANGIJE IBIHANO BYE IZABA ARI INSINZWI KUBUTABERA BW’U RWANDA.

Aba badepite ba USA barasuzugura. Ko USA yagiye kurasira BIN LADEN muri Pakistan nta n’urubanza ruciwe ngo yiregure ntihagire ubamagana ? Kuki bishe SADAM HUSSEIN ari Perezida w’ikindi gihugu bakica Kadafi kandi yari adufitiye akamaro none RUSESABAGINA wohereje abicanyi bagatega abantu bigendera akabica ngo arekurwe ? Ese abandi bafunganywe nawe kuki ntacyo USA ibavugaho ? RUSESABAGINA agomba kurangiza igihano yahawe kuko nacyo ntigihagije ugereranyije n’amaraso y’inzirakarengane yamennye. Ahaubwo uwazana abandi nkawe nabo bagasazira i MAGERAGERE

nibabanze bafungure abafungiye muri gereza zabo maze babone gutegeka ibindi bihugu gufungura abagororwa babo ikindi ntbakumve ko aribo bafite ubutabera kurusha abandi

Bazi gutegeka ubusa gusa bigize abayobozi bisi reka Putin abampondagurire

Oya, ibyo bigomba gusabwa na SENA yo mu RWANDA. U RWANDA NA RWO RUSABE KO ABICANYI BO MURI GUATANAMO barekurwa kuko batabonye ubutabera buboneye;

Umuntu wiyemereye ko abateye mu majyepfo ari we wabohereje, naramubonye abivuga we na wamuvugizi we nawe uri ino, nabanze azure abishwe n’izo ngabo ze maze abone kurekurwa. Jye ndumva iyo abantu barwanye, haba utsindwa n’utsinda ni ibisanzwe, yaratsinzwe rero kandi niwe washoje intambara. Nahame hamwe rero asome acurure urwo yishigishiye.