Abadepite bagiye kujya bagenzura amashuri makuru na za kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Ibisobanuro bya Minisitiri w’Uburezi, Dr.Papias Malimba byatumye Abadepite Komisiyo ishinzwe uburezi n’ikoranabuhanga mu Nteko Ishinga Amategeko biyemeza kugenzura amashuri makuru na Kaminuza, ngo hatazagira abongera kubwirwa ko batize amasomo yose kandi barahawe impamyabumenyi.

Ibyo abo Badepite babivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, ubwo Minisitiri w’Uburezi yari yaje gusobanura ikibazo cy’abanyeshuri barangije mu ishami rya “Macro-Bioalogie” mu yahoze ari KIST, ubu yabaye Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu basabwa kugaruka ku masomo, kubera ko ibyo bize bituzuye, bakaba nta n’amahirwe bafite ku isoko ry’umurimo.

Inkomoko y’icyo kibazo cyizweho mu nteko, ni abanyeshuli bagera kuri 5 bahagarariye abandi bize mu Ishami rya ‘Micro-Biologie’ mu cyahoze ari KIST, ubu ni muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, bandikiye Inteko Ishinga Amategeko bayimenyesha ko hashize imyaka ine bahura n’ikibazo cyo kutemererwa gupiganirwa imyanya y’akazi bitewe n’uko urugaga rw’abaganga ruvuga ko ibyo bize bituzuye.

????????????????????????????????????

Bandikira inteko, abo banyeshuri basabaga ko leta yashyizeho iryo shami yanafata iya mbere mu kubashakira akazi, ibyo bitumye iyo Komisiyo ishinzwe uburezi n’ikoranabuhanga itumiza Minisitre w’uburezi ngo asobanure icyo kibazo.

Mu gihe hari abatari bake bacyiga iri shami Minisitiri yasubije ko ishami rya “Micro-Biologie” n’irya “Biomedical laboratory”, agiye guhuzwa, naho ku bageze mu myaka isoza iryo shami hongerwemo andi masomo, abari ku ishuli bakomeze bige, abarangije bagaruke ku ishuri bige.

Ubu ni uburyo bushobora kutazabangama cyangwa se bukazabangamira abarangije ayo masomo, kuko basabwa kugaruka ku ntebe y’ishuri ku ikosa ritari iryabo, kandi bakazaba batanagarutse kwiga icyiciro cya Kaminuza gikurikiraho.

Abadepite bakurikije ibisobanuro bya Minisitiri w’uburezi, bavuze ko inyigo y’iryo shami yajemo amakosa nk’uko Radio 10 dukesha iyi nkuru ivuga.

Nyamara mu kiganiro cy’ihariye n’itangazamakuru, Minisitiri w’uburezi Dr.Papias Musafiri ntiyahamanyije n’uwavuga ko iryo shami ryaba ritarizweho neza ugereranyije n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo nk’uko Abadepite babivugaga, ngo kuko bihora bihinduka umunsi ku wundi.

Ikibazo nk’iki ku bize mu shami rya Micro-Biologie muri Kaminuza y’u Rwanda ugisanga no ku bize mu mashami atandukanye muri Kaminuza zigenga, Komisiyo Y’Inteko Ishinga Amategeko ifite uburezi mu nshingano zayo, ikavuga ko ubu igiye kujya isura amashuri makuru na zakaminuza ikareba ubumenyi buhatangirwa kugirango hatagira abazongera kubwirwa ko ibyo bize bituzuye, nyuma yo kubihabwamo impamyabumenyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *