Urugaga rw’abafite virusi itera SIDA kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022, ruri kumurikira abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ubushakashatsi rwakoze ku kato gahabwa abafite iyi virusi. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 938 barimo abafite virusi itera SIDA, abakora akazi ko kwicuruza, n’abaryamana ari ab’igitsina kimwe. Ubu bushakatsi bugaragaza ko akato gahabwa abafite iyi virusi kagenda kagabanuka ndetse ubu biri ku kigero cyo hasi cyane. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose mu mwaka wa 2020, bukurikira ubwari bwakozwe mu mwaka wa 2009. Mu bwakozwe mu 2020, n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera Sida mu Rwanda, byagabanutse ku kigero cya 80% kuva mu 2009.


