tshis-3-91d61

Abadepite barenga 50 ba Amerika batanze impuruza ku masezerano y’amabuye y’agaciro ya Trump na Kinshasa 

Sangiza iyi nkuru

Abadepite 54 bo muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump ibisobanuro birambuye ku masezerano y’amabuye y’agaciro Amerika iri kugirana n’ibihugu bitandukanye, by’umwihariko Congo Kinshasa.

Mu ibaruwa aba badepite bandikiye abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ku wa 17 Kanama, basabye Washington gusobanura uko ayo masezerano azubahiriza uburenganzira bw’abaturage bo mu bihugu bifite ayo mabuye.

Bavuze ko bashyigikiye ko Amerika ishaka amasoko mashya y’amabuye y’agaciro kugira ngo igabanye kwishingikiriza u Bushinwa, ariko bagaragaza impungenge ku buryo ayo masezerano ari gukorwa.

Bati: “Amwe muri aya masezerano ateza impungenge ku mucyo, uburenganzira bw’abakozi n’uburenganzira bwa muntu, kurengera ibidukikije ndetse no kuba Kongere itagira uruhare ruhagije mu igenzura ryayo.”

Aba badepite bayobowe na Linda T. Sánchez na Jared Huffman ibisobanuro byimbitse.

RDC iri mu byo banenze cyane

Mu ibaruwa yabo, aba badepite bibanze kuri RDC, igihugu gifite ubukungu bw’amabuye y’agaciro menshi arimo cobalt, umuringa, coltan n’andi akoreshwa mu ikoranabuhanga n’inganda.

Bavuze ko bafite impungenge ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingenzi Amerika na RDC basinye, bavuga ko ayo masezerano ashobora gufungurira ibigo by’Abanyamerika inzira yo kubona uburenganzira bwo gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bati: “Aya masezerano yafunguye inzira ku bigo by’amahanga kugira ngo bikure umutungo w’amabuye y’agaciro wa RDC mu gihe igihugu kikiri mu makimbirane akaze, kandi ihohoterwa rikomeye n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu birakomeje.”

Barabaza ku mutwe w’abacanshuro uvugwa muri RDC

Ikindi kibazo gikomeye bagarutseho ni amakuru avuga ko Amerika yaba yaragize uruhare mu gutera inkunga umutwe witwara gisirikare wo kurinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.

Babajije ubutegetsi bwa Trump bati: “Ni gute ubutegetsi buzakora ku buryo uwo mutwe w’abitwaje intwaro uterwa inkunga na Amerika wubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ntubangamire uburenganzira bw’abakozi bwemewe ku rwego mpuzamahanga?”

Banasabye ibisobanuro ku buryo uwo mutwe uzagenzurwa ndetse n’ingamba zizafatwa mu gihe waba ugaragayeho ihohoterwa.

Dan Gertler na cobalt

Abadepite banagarutse ku mucuruzi Dan Gertler, bavuga ko hari amakuru avuga ko Amerika ishobora gukuraho ibihano bya Magnitsky Act yamufatiye kugira ngo yorohereze amasezerano ajyanye na cobalt yo muri RDC.

Bati: “Amakuru avuga ko Amerika yafashije gutera inkunga umutwe witwara gisirikare urinda ibikorwa by’ubucukuzi muri RDC ndetse ko ishobora gukuraho ibihano bya Magnitsky Act kuri Dan Gertler kugira ngo borohereze amasezerano ya cobalt, ateye impungenge cyane.”

Cobalt ni rimwe mu mabuye y’ingenzi ku isoko mpuzamahanga, kuko ikoreshwa cyane mu gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

RDC ntigomba kuba igihugu cyo gucukura gusa!

Aba badepite banasabye Amerika gusobanura uburyo gahunda yayo izafasha ibihugu bifite amabuye y’agaciro kongera agaciro kayo imbere mu bihugu byabyo.

Babajije bati: “Ni gute ubutegetsi buzakora ku buryo gahunda yabwo y’amabuye y’agaciro itagumisha ibihugu bufatanya na byo mu mwanya wo gucukura gusa, ahubwo bukabifasha guteza imbere gutunganya ayo mabuye no gukora ubucuruzi bushingiye kuri yo?”

Ibi bivuze ko bashaka ko ibihugu nka RDC bitaguma mu mwanya wo gucukura amabuye y’agaciro no kuyohereza mu mahanga, ahubwo bigateza imbere inganda ziyatunganya ndetse n’izikora ibicuruzwa bishingiye kuri ayo mabuye.

Aba badepite kandi bagaragaje impungenge ku mafaranga Leta ya Amerika ishobora gushyira mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hanze yayo.

Bavuze ko ibigo bya Leta nka Development Finance Corporation na Export-Import Bank bishobora gutanga inguzanyo n’ingwate ku mishinga y’ubucukuzi, bityo ingaruka z’imishinga yananiwe zikaba zishobora kugera ku basoreshwa.

Basabye ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo gukumira ruswa, amakimbirane y’inyungu, gutonesha ibigo runaka ndetse no gukoresha nabi amafaranga ya Leta.

Impungenge ku Bushinwa

Aba badepite banagaragaje impungenge ko gahunda yo gushyiraho ibiciro fatizo ku mabuye y’agaciro ishobora gutuma ibigo bimwe bihuriza hamwe mu kugena ibiciro.

Babajije bati: “Ni izihe ngamba zihari kugira ngo igiciro fatizo giteganyijwe ku mabuye y’agaciro kidatuma ibigo bihuriza hamwe mu kugena ibiciro cyangwa ngo biteze ibibazo binyuranyije n’amategeko arengera irushanwa?”

Banavuze ko bashaka kumenya uko Amerika izakumira ibigo by’Abashinwa cyangwa ibifitanye isano na Leta y’u Bushinwa kugira ngo bitungukira kuri ayo masezerano binyuze mu bihugu bya gatatu.

Aba badepite basabye ubutegetsi bwa Trump gukora imishyikirano ku mabuye y’agaciro mu buryo burimo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, bashimangira ko Amerika ikwiye gukorana n’ibihugu bifite ayo mabuye “hubahirizwa ubusugire bwabyo”, ndetse igafasha ibyo bihugu kongera agaciro k’umutungo wabyo aho gusubira mu buryo bwo gukoresha umutungo kamere w’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply