Abadepite bari kwiga ku kugabanya igwingira ry’abana

Sangiza iyi nkuru

Inteko rusange y’abadepite iri gusuzuma uburyo bwo guhangana no guca burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana, kubera ko kiri mu bikomeje kubangamira iterambere ry’u Rwanda.

Kuri uyu 9 Kamena 2023, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasuzumye ishingiro ry’amategeko yerekeranye no kwemeza amasezerano kugabanya igwingira ry’abana.

Aya masezerano ni ay’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ya miliyari ebyiri na miliyoni magana atandatu n’umunani n’ibihumbi magana arindwi z’amayeni (2.608.700.000JPY).

Andi ni ay’inguzanyo y’inyongera ya miliyoni mirongo itanu z’amadolari y’Abanyamerika (50.000.000 $), zose zigenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana. Yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 25 Mata 2023.

Ikibazo cy’igwingira ry’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, kiri mu bikomeye bihangayikishije, n’ubwo abahanga bahora bagaragaza ko kukirandura burundu bishoboka mu gihe cyose abantu babishyizemo imbaraga.

Ni ikibazo kandi cyanagarutsweho na Perezida Paul Kagame,ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 18, yabaye tariki 28 Gashyantare 2023, aho yavuze ko imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi iri mu bya mbere bitera igwingira ry’abana.

Icyo gihe yagize ati: “Murakora mwebwe n’abo mukoresha, ariko abo mukorera ntibagire icyo bavanamo. Ibyo ni nabyo bitera kugwingira kw’abana b’abo mukwiye kuba mukorera.”

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cy’igwingira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *