Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, basanze abaturage batatu babagejejeho ibibazo bitaga iby’akarengane barigizaga nkana.
Aba baturage ni Habimana Jean Baptiste utuye mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango, akaba yarigeze guhunga ubuyobozi, avuga ko bushaka kumufungira mu nzererezi, azira gukurikirana ikibazo cyo kuba yarabujijwe gusana inzu kandi yari yarabiherewe uburenganzira.
Nyuma yo gukora ubusesenguzi, no kubaza impande zirebwa n’iki kibazo, iyi komisiyo yasanze Habimana yarashatse gukora ibitandukanye n’uburenganzira yahawe bwo gusana, agashaka guhinduka inzu ye mo inyubako y’urusengero rw’itorero Methodiste, kandi ngo na we ubwe yaje kubyiyemerera, anasaba imbabazi.
Umuyobozi w’iyi komisiyo, Depite Uwera Kayumba Marie Alice yagize iti: “Komisiyo isanga muri 2018 Habimana Jean Baptiste yarahawe uruhushya rwo gusana inzu ye, ayikuraho amategura kugira ngo ashyireho amabati, ariko we agahindura imiterere yayo ashaka kuyigira urusengero, bituma ubuyobozi bumuhagarika atararangiza ibikorwa bye.”
Inkuru ya Habimana https://bwiza.com/?Umugabo-w-i-Ruhango-avuga-ko-amaze-amezi-9-mu-buhungiro-azira-kugeza-ikibazo
Hari kandi Mujawamariya Jacqueline utuye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, akaba yarasabaga ubuyobozi bwa Rwamagana na Musanze ubutaka bwo guturamo kuko ngo isambu yabo yabaga mu kari akarere ka Bicumbi yasaranganyijwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Iyi komisiyo, muri raporo yakoze, yasanze Mujawamariya asanzwe afite ubutaka burimo inyubako zicumbikamo abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo, kandi ngo ni ize n’umugabo we Rutaremara Alphonse kuko bibabaruyeho. Iti: “Madamu Mujawamariya Jacqueline n’umugabo we Rutaremara nta karengane bagiriwe mu gusaranganya ubutaka bwabo kandi aho batuye i Musanze ntibari mu cyiciro cy’abaturage bagomba gufashwa kuko bafite imitungo.”
Uwa gatatu ni Ndahayo Jean Marie Vianney ubarizwa mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro. Yagejeje ku badepite ikibazo, avuga ko ubuyobozi bwatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere, bugakatwamo site yo guturamo, kandi nta ngurane yahawe.
Iyi komisiyo ivuga ko yaganiriye n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ikora isesengura, isanga Ndahayo yaragiye agurisha mu bihe bitandukanye ubu butaka, bityo ko atahabwa ingurane ku mutungo yagurishije, cyane ko hanabayeho ihererekanya (mutation) ryemewe n’amategeko, ryakorewe imbere ya Noteri.
Mu nteko rusange y’abadepite yateranye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, Depite Karemera Emmanuel yagaragaje ko ibibazo by’abaturage nk’aba bituma izi ntumwa za rubanda zitakaza umwanya zibikorera ubusesenguzi, bityo ko hakabaye harebwa mbere na mbere niba biba byarageje mu nzego z’ubuyobozi.
Depite Karemera yagize ati: “Hari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage bacu, bamukemuriye ikibazo ariko arumva ko ajya guteza ubwega mu zindi nzego mu rwego rwo gushaka uko cyakemurwa ukundi. Icyo tuvanamo ni uko ubutaha ibibazo bishyikirizwa inteko, hakabaye, mbere yuko byinjira mu isesengura, kubaza niba nta zindi nzego byashyikirijwe. Icya kabiri ni ukurokomanda inzego, buryo umuturage arigishwa. Iki ni ikibazo cy’imyumvire.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, muri Gicurasi 2023, afatiye urugero kuri Habimana na Mujawamariya, yasabye abaturage kujya banyurwa n’uburyo inzego z’ubuyobozi zikemura ibibazo byazo. Ati: “Nta mpamvu umuntu yirirwa ajya kubijyana mu zindi nzego ngo nibabisubize inyuma, ntabwo bishoboka.”


