Abadepite batoye itegeko rishyiraho ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isanzure

Sangiza iyi nkuru

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa 9 Werurwe 2021 batoye itegeko rishyiraho ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, RSA (Rwanda Space Agency).

Inteko ivuga ko icyerekezo cy’u Rwanda muri gahunda y’ubumenyi bw’isanzure ari ukuba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu, kugera ku mutekano uhagije w’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga mu by’isanzure no kongerera igihugu icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko gushyiraho iki kigo biri muri gahunda guhuza ibikorwa by’ibihugu byo mu kirere bigamije guteza imbere itumanaho, ubutasi n’ubugenzuzi; cyane habikwa amakuru ndetse n’amafoto cyangwa amashusho.

Itegeko rishyiraho iki kigo riteganya ko mu gihe kizaba cyatangiye gukora, kizajya giha Leta ubujyanama mu guteza imbere politiki yacyo na mpuzamahanga ijyanye n’ubumenyi bw’isanzure ndetse no kuyishyira mu bikorwa.

Kizajya kandi gitanga serivisi zijyanye n’ibikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, ubutabazi bwihuse ndetse n’iteganyagihe.

Ishyiraho rya RSA ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020. Nyuma y’aho, Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paul Ingabire yabwiye Umuseke ati: “Icyo kigamije ni ukufasha igihugu kugera ku ntego z’ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza, binyuze mu guhanga udushya mu rwego rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga byerekeye isanzure.”

Inama y’Abaminisitiri yasohoye icyemezo cyo gushyiraho RSA nyuma y’aho muri Gashyantare 2019 u Rwanda ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho, OneWeb, bohereje icyogajuru cyiswe RWASAT-1 mu kirere, cyitezweho kuzajya gikwirakwiza interineti mu mashuri ari mu bice by’icyaro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *