Abadipolomate bari guhunga i Kabul

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za mbere z’Amerika zirimo kugera muri Afghanistan ngo zifashe mu guhungisha abadipolomate n’abandi, mu gihe ibihugu byinshi birimo kwihutira guhungisha abakozi n’abaturage babyo, muri iki gihe aba Taliban bari gutera intambwe yihuse.

Ku wa gatanu, intagondwa zigaruriye umujyi wa Pul-e-Alam, umurwa mukuru w’intara ya Logar, uri kuri kilometero 80 uvuye mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Umukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yavuze ko ibinti birimo kurenga igaruriro, abaturage b’abasivile bahura n’ingaruka zikomeye.

Kugeza ubu abantu barenga 250,000 byabaye ngombwa ko bata ingo zabo.

Uku gukataza kw’aba Taliban kubaye mu gihe Amerika n’ibindi bihugu by’amahanga birimo kuhakura ingabo nyuma y’imyaka 20 bihakora ibikorwa bya gisirikare.

Imirwano yatumye habaho kugira ubwoba ko ibyagezweho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva intagondwa z’aba Taliban – zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam – zahirikwa ku butegetsi mu 2001, bishobora gusubira irudubi (inyuma) mu buryo bwihuse.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’aba Taliban mu myaka ya 1990, abagore bahatirwaga kwambara imyitandiro ibapfuka hose, uburezi bwari bwemerewe abakobwa bafite gusa hejuru y’imyaka 10, hariho n’ibihano bikarishye birimo no kwica abantu ku karubanda (mu ruhame).

Ku wa gatanu kandi, aba Taliban bafashe umujyi wa kabiri munini mu gihugu wa Kandahar n’umujyi uturanye na wo wa Lashkar Gah, ndetse n’umujyi wa Herat mu burengerazuba. Ubu barimo kugenzura hafi kimwe cya gatatu cy’imirwa mikuru y’intara 34 zigize Afghanistan.

John Kirby, umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bya Pentagon, yavuze ko intambwe aba Taliban bateye mu bihe bya vuba aha bishize “ihangayikishije bikomeye”, ariko akerensa ibivugwa ko Kabul ishobora gufatwa n’aba Taliban igihe icyo ari cyo cyose.

Benshi mu basirikare 3,000 barimo koherezwayo gufasha guhungisha abakozi b’ambasade y’Amerika, barahagera muri iyi mpera y’icyumweru. Amerika irashaka ko buri munsi izajya ihungisha n’indege abantu babarirwa mu bihumbi ibakura i Kabul.

Isesengura rya vuba aha riherutse gukorwa ku makuru y’ubutasi rigaragaza ko aba Taliban bashobora kugerageza gutsinsura berekeza mu murwa mukuru Kabul mu minsi itarenze 30.

Ambasade y’Amerika i Kabul yamenyesheje abakozi ko hari aho gutwikira ndetse n’ibindi bikoresho byo gutwika ibikubiyemo amabanga, birimo inyandiko n’ibikoresho nk’amabendera bishobora gukoreshwa mu icengezamatwara.

Ubwongereza burimo kohereza abasirikare 600 bo gufasha guhungisha Abongereza n’Abanya-Afghanistan bahoze bakorera Ubwongereza. Bwavuze ko abakozi babwo bo kuri ambasade bagabanywa hagasigara bacye cyane bashoboka – nkuko Ubudage nabwo bwabigenje.

Ibihugu nka Denmark na Norvège (Norway) byo birimo gufunga ambasade zabyo burundu nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

IBIVUGWA: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba ziri kugirirwa ishyari rikomeye kubera akazi ziri gukora!!
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *