Abafana b’ikipe ya Etincelles baherutse gutabaza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame bagiye gufatirwa imyanzura ikakaye.
Ku wa Gatandatu w’icymweru dusoje nibwo abafana ba Etiencelles bitwaje ibyapa ku mukino batsinzwemo na Apr FC, ibyo byapa byasabaga Perezida Kagame gutabara ikipe yabo ntimanuke mu kiciro cya kabiri.
Amwe mu magambo yari yanditse kuri ibi byapa, yavugaga ko Akarere ka Rubavu katereranye Etincelles FC bikaba byaratumye umusaruro itanga uba mubi.
Ibi bikimara kuba, Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yabwiye abafana bose ko abakoze biriya kuri sitade bagiye gufatirwa ibihano mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp bahuriraho.
Yagize ati “Bafana bavandimwe ibi bintu mwakoze ntabwo ari byo, nababikoze tuzakora inama ku wa mbere tubahane kuko mujya kubikora nta wabibatumye. Ibi byapa mwazamuwe kuri Stade rwose birababaje, ntabwo ari Indangagaciro za Etincelles FC.”
Uyu muyobozi kandi yemera ko ikipe ifite ibibazo gusa akanamenyesha abafana ko nta burenganzira na buto bafite bwo gishaka kwicyemurira ibibazo kandi hari abayobozi babishinzwe.
Ati “Akarere ka Rubavu gatera inkunga Etincelles FC, ariko ntabwo ari ngombwa ngo niba harimo n’ikibazo ngo mubigenze gutya. Rwose uwakoze ibi bintu yakoze amahano. Ibi ni ukugonganisha inzego rwose,. Ikipe irigenga kandi harimo ikibazo, ni twe tugikurikirana ntabwo ari mwe (Abafana). Ibi uwabikoze tuzamuhana.”
Etiencelles iri ahabi kubera ibibazo by’amikoro biyirimo ndetse akaba ari nayo ntandaro y’umusaruro nkene ikomeje kugaragaza muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.


