Abafana ba Maccabi Tel Aviv bakubitiwe i Amsterdam n’ikipe yabo itsindwa nabi

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi b’umupira w’amaguru bo muri Israel kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ugushyingo 2024, bagabweho ibitero byinshi mu Mujyi wa Amsterdam, nk’uko abayobozi bavuga, aho byabaye ngombwa ko abapolisi bashinzwe guhosha imvururu batabara inshuro nyinshi kugira ngo babarinde.

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Dick Schoof yamaganye “ibitero byibasira Abayahudi” naho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko “indege ebyiri z’ubutabazi” zoherejwe i Amsterdam nyuma y’ibyo Igisirikare cya Israel cyavuze ko ari “ibintu bikomeye kandi by’urugomo byibasiye Abisiraheli”.

Meya wa Amsterdam n’abandi bayobozi bavuze ko nubwo abapolisi bari benshi, abafana bavuye muri Israel bakomeretse mu bice byinshi by’umurwa mukuru w’u Buholandi. Ibi bikaba byababayeho mu gihe n’ikipe yabo yatsinzwe ibitego 5-0

Schoof yavuze ko yakurikiranye ibyabaye biteye ubwoba, yongeraho ko yavuganye na Netanyahu anashimangira ko “abakoze icyaha bazakurikiranwa kandi bakaburanishwa”.

Polisi yavuze ko abantu 57 bafunzwe. Muri Dam Square ho hari hamaze kuba gutabwa muri yombi ndetse n’ibibazo mbere y’umukino hagati y’abafana ba Maccabi n’abigaragambyaga b’Abanyapalestine, kandi hari amakuru avuga ko abafana bacanye fireworks kandi baca ibendera rya Palesitine ku muhanda uri hafi aho.

Ariko imvururu ziyongereye nyuma y’umukino. Polisi yavuze ko hatazwi neza abagize uruhare muri izo mvururu, abwira itangazamakuru ryaho ko ababigizemo uruhare bari bambaye imyenda yijimye.

Amashusho menshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, amwe yerekana umugabo akubitwa imigeri agaragurwa hasi, indi yerekana umuntu wiruka. Muri videwo zimwe, abantu bashoboraga kumva abasakuza bavuga ko bashyigikiye Palestine, nubwo amashusho atigeze agenzurwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yavuze icyo yise “pogrom” (Imyigaragambyo irimo urugomo igamije kwica cyangwa kwirukana ubwoko cyangwa itsinda rifite imyizerere runaka) cyakorewe abafana ba Maccabi ndetse n’abaturage ba Israel. Umunyapolitiki urwanya cyane Ubuyisilamu, Geert Wilders, uyobora ishyaka rikomeye mu nteko ishinga amategeko na we yavuze kuri pogrom, agira ati: “abayobozi bazabibazwa kubera ko batigeze barengera abaturage ba Israel”.

Meya wa Amsterdam, Femke Halsema, yari yashatse gukumira ibibazo ashaka kwimura abigaragambyaga bashyigikiye Palestine akabajyana kure ya Johan Cruyff Arena. Ariko amakuru ava mu Buholandi avuga ko itsinda rinini ryagerageje kwerekeza kuri stade, ariko bahagarikwa n’abapolisi bashinzwe kurwanya imvururu.

Herzog yavuze kuri X ko yizeye ko abategetsi b’Abaholandi bagira icyo bakora mu “kurinda, gushakisha no gutabara Abisiraheli bose n’Abayahudi batewe”.

Abayobozi ba Israel basabye abaturage kuguma mu mahoteri yabo kandi umunyamakuru Kan avuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko itari kubasha kuvugana n’abantu batatu.

Intumwa idasanzwe ya Amerika ishinzwe kurwanya urwango ku Bayahudi, Deborah Lipstadt, yavuze ko yatewe ubwoba n’ibitero byabereye i Amsterdam, kandi ko yababajwe cyane n’igihe byamaze.

Yagaragaje ko ihohoterwa ryabaye hasigaye iminsi ibiri ngo hibukwe uko Abanazi batangiye gukorera Abayahudi “pogrom” mu Budage mu Gushyingo 1938.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *