Abafaransa babiri bakoreraga umuryango utegamiye kuri leta uharanira kubungabunga ibidukikije biciwe mu gihugu cya Madagascar nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru mu masaha akuze, yavuze ko aba bafaransa biciwe mu karwa gato kitwa Sainte Marie kari ku nkombe yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Madascar.
Radio Rfi ikaba ivuga ko imirambo y’umusore w’imyaka 25 n’umugore w’imyaka 23, yasanzwe kuri iki Cyumweru mu birometero nka 150 uvuye ahantu hari akabyiniro.
Iyi nkuru ivuga ko bombi bari bafite ibikomere mu mutwe. Aba kandi ngo bakoreraga ONG yitwa Cetamada iharanira kubungabunga no kurinda inyamanswa z’inyamabere zo mu mazi.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere igipolisi cy’u Bufaransa gisesekara muri Madagascar gufasha mu iperereza ku rupfu rw’aba bantu nk’uko ubuyobozi bwakomeje bubitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



