Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongeye igihe abaturage bashobora guhinduza inote zishaje za 500 Frw, 1.000 Frw, 2.000 Frw na 5.000 Frw, aho igihe ntarengwa cyongerewe kugeza ku wa 1 Werurwe 2027.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 1 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko gahunda yo guhinduza izi noti yari iteganyijwe kurangira kuri uwo munsi.
BNR yatangaje ko kuva ubu kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026, abaturage bashobora kuzihinduza ku bigo by’imari birimo amabanki.
Icyakora, guhera ku wa 1 Ukuboza 2026, kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, izi noti zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya BNR giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no ku mashami yayo mu bindi bice by’igihugu.
BNR yasobanuye ko guhera ku wa 1 Werurwe 2027, nta handi hantu hazaba hakiri amahirwe yo guhinduza izi noti, kuko gahunda izaba irangiye burundu.
Inote ziri muri izi zigiye gukurwa burundu mu ikoreshwa zirimo iza 500 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2013, iza 1.000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2015, iza 2.000 Frw zakozwe mu 2007, ndetse n’iza 5.000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2009.
Nubwo izi noti zahawe igihe cyo kuzihinduza, BNR yibukije ko zakuwe ku isoko guhera ku wa 2 Werurwe 2026, bivuze ko zitagikoreshwa mu kwishyurana.
Ku rundi ruhande, BNR yagaragaje ko hari izindi noti z’ayo mafaranga zizakomeza gukoreshwa nta kibazo. Muri zo harimo iza 500 Frw na 1.000 Frw zakozwe ku wa 1 Gashyantare 2019, ndetse n’iza 2.000 Frw na 5.000 Frw zakozwe ku wa 1 Ukuboza 2014 no ku wa 28 Kamena 2024.


