Urubuga rwa Twitter rurateganya kujya ruca abarukoresha bafite konti ziri verified (zifite ikirango cy’ubururu cyerekana ko ari iza nyazo) $19.99 y’ifatabuguzi (arenga gato Frw 20,000) buri kwezi; icyemezo kigomba guhera mu bakozi ba kiriya kigo.
Mu busanzwe umuntu ufite badge y’ubururu yerekana ko konti ye ya Twitter iri ari iya nyayo yishyuraga $4.99 (abarirwa muri Frw 5,000).
Nyuma y’uko ruriya rubuga nkoranyambaga ruguzwe n’umuherwe Elon Musk usanzwe ari uwa mbere ku Isi, yafashe icyemezo cyo gukuba ariya mafaranga inshuro zibarirwa muri enye ndetse akazajya yishyurwa buri kwezi.
Ikinyamakuru The Verge dukesha iyi nkuru cyanditse ko kiriya cyemezo kigomba guhera mu bakozi basanzwe bakora muri Twitter Elon Musk yahaye igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kuzuza ibisabwa, bitaba ibyo bakazinga utwangushye bakamubisa.
Abakozi ba Twitter amakuru avuga ko bahawe itariki ya 07 Ugushyingo nk’umunsi wa nyuma wo kuba bamaze kuzuza ibisabwa.
The Verge ivuga ko abafite konti za Twitter ziri ‘verfied’ bazamara amezi atatu batarashyira mu bikorwa kiriya cyemezo bazamburwa badges z’ubururu zigaragaza konti zabo zemewe bahawe.
Mu cyumweru gishize ni bwo Elon Musk yaguze Twitter kuri $ miliyari 44.
Uyu muherwe ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo yatangaje ko abona Twitter nk’urubuga rwo kuganiriraho ingingo z’ingenzi ku buzima bwa muntu, ashimangira ko ashaka kuyigira urubuga nkoranyambaga rwiza; ruha abantu uburenganzira bwo kwisanzura bakavuga ibyo batekereza.
Yavuze ko ashaka guha uru rubuga imikorere mishya ku buryo rushobora kwizerwa kurushaho.
Musk ku Cyumweru bwo yatangaje ko uburyo ibinyanye na verification byakorwagamo bigiye kuvugururwa.


