Mu Rwanda hagiye humvikana inkuru za bamwe mu bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza mu mavuriro atandukanye, aho bibaza igituma bahabwa amafaranga adahwanye n’urwego bariho. Aba bakozi bavuga ko byaba byiza bahembwe mu by’iciro bitandukanye kuko bigaragara ko urwego rwabo ntacyo rurabikoraho kugeza ubu.
Umubare w’aba bakozi mu nzego z’ubuzima mu Rwanda wariyongereye ku buryo bugaragarira buri wese. Kugeza mu mwaka wa 1994 habarurwaga abaforomo bemewe batageze kuri 400, ariko uyu mubare waje kwiyongera aho kugeza mu mwaka wa 2023 habarurwa abarenga 13,500, aba kandi nibo bita kuri miliyoni 13.2 z’abanyarwanda bose.
Abakozi bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu mitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi hano mu Rwanda. Ibi byashimangirwa na benshi bagana amavuriro. Uruhare rwabo rufite icyo ruvuze mu gutuma abantu bagira ubuzima bwiza butarangwamo indwara.
Ikibazo cyo kuba imishahara yabo ibarwa uko batabyifuza, bifuza ko byashyirwamo imbaraga nabo bagahembwa bijyanye n’ubumenyi bafite. Bamwe mu bakozi bakora uyu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza mu mavuriro atandukanye hano mu Rwanda, batangarije BWIZA ko bahemberwa ikiciro cya mbere cya kaminuza kandi barasoje icya kabiri.
Bakomeza bavuga ko usibye kuba badahembwa nk’abandi ngo hari imbogamizi yo kuba umushahara wabo ukiri muto, ugereranyije n’abakora mu zindi nzego zitandukanye. Ikindi kandi bakora amasaha menshi cyane aho Ihuriro ry’abacuruzi n’abakozi ‘Trade Union’ ryatangaje ko hafi 70% by’abaforomo mu Rwanda bakora amasaha arenga 60 mu cyumweru.
Uyu muryango wa Rwanda workers’ Trade Union Confederation wasabye leta y’u Rwanda ko yongera ingano y’imishahara igenerwa abaforomo, ndetse bakagabanyirizwa umutwaro wo gukora amasaha y’ikirenga, kuko bizatuma umusaruro w’ibikorwa byabo wiyongera cyane. Ibi byagarutsweho ku munsi mpuzamahanga w’abakozi wabaye ku ya 01, Gicurasi 2023.
Umunyamabanga mukuru wa Rwanda Workers’ Trade Union Confederation, bwana Biraboneye Africain, yavuze ko bakoze isuzuma rikagaragaza ko umushahara w’umuforomo uri hagati y’ibihumbi 120Rwf ndetse n’ibihumbi 200Rwf. Uyu muyobozi yemeje ko uyu mushahara ari intica ntikize ku bakozi bakora amasaha arenga 60 mu cyumweru.
Itegeko rigena amasaha y’akazi n’ikiruhuko riherutse kuvugururwa rivuga ko umukozi azajya akora amasaha ari hagati ya 40 na 45, mu rwego rwo gutuma abasha kuzuza n’izindi nshingano zirimo no kwita ku muryango.
Akazi gatangira i saa mbiri kakarangira i saa kumi n’imwe ukuyemo isaha imwe y’ikiruhuko.
Nyamara ariko biratandukanye cyane iyo tuvuze kuri serivisi z’ingenzi nk’ubuvuzi, aha bakora ubutaruhuka, kuko buri munota birashoboka ko umuntu ukeneye gufashwa byihuse yahagera. Ubwo itangazo rigena amasaha avuguruye yo gutangiriraho akazi rigera ahabona, ibirikubiyemo byagombaga kubahirizwa kuva taliki ya 01 Mutarama 2023. Bidatinze Minisiteri y’Ubuzima yahise itangaza ko amasaha y’abakora mu nzego z’ubuzima atagomba guhinduka.
Dushingiye ku makuru yatangajwe n’ihuriro ry’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ‘RNMU’, aba bakozi bihariye 62% by’abakora mu rwego rw’ubuzima, nyamara ukwezi kujya kurangira bose batakamba, amadeni abarembeje, dore ko bamwe bahitamo no gusezera umwuga kuko ngo bakora cyane ariko bakabona ejo bizabagora gutera imbere.
Umwe yagize ati “Turitanga cyane pe, ariko biratugora iyo tubona umushahara wacu utiyongera, ese ntibabibona ko dukora birengeje urugero?” Yongeyeho ko asaba amavugurura mu mishahara bahembwa, ati “umukozi ufite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) agomba guhembwa bitandukanye n’uw’ikiciro cya mbere rwose”.
Aba bakozi barasaba inzego bireba zose gukora inyigo isobanutse y’uburyo babonamo imishahara itabaca intege. Barifuza ko imishahara bahabwa yongerwa nabo bakabasha kwigondera amazu n’ibindi. Bashimangira ko hashije igihe kinini bavuga iki kibazo ariko bisa nkaho abo bireba batabyigaho ngo batange umuti urambye kuri iki kibazo.



One Response
Abaforomo n’ababyaza ntibishimiye umushahara muto bahabwa kandi bavunika cyane
Ariko ubundi Minisitiri w’ubuzima amariye iki abaganga?