Abaturage bo mu kagari ka Kabeza, Umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko amakimbirane avugwa muri zimwe mu ngo akururwa ahanini n’imiryango igaragaramo abagabo b’abinjira, bakaba basaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo.

Nyirabazigaba Felecite, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Rwimiyaga. arapfutse mu gahanga, afite uruguma ngo yatewe n’umugabo wamwinjiye, yagize ati:“Dushwana ntacyo twapfuye nuko yahoraga ateza impagarara mu rugo, noneho abana banjye bakuru bakaza kumwirukana, kuko n’ubundi twari twabanye ari umwinjira.
Ejo bundi rero sinzi ukuntu twakubitanye ntazi ko yitwaje icyuma nuko aba aranyadukiriye arakintera ngira ngo urabona kino gikomere cyo mu maso hari n’ibindi nategeyeho igitambaro ni uko abaturage batabaye aba yarananyishe.”
Muri uyu mudugudu nanone ngo hari umugore uherutse kwica umugabo we, bikaba bivugwa ko uwishwe yari umugabo w’umwinjira nawe ufite imyaka 39 mu gihe umugore babanaga muri ubwo buryo butazwi n’ubuyobozi cyangwa amategeko we yari afite imyaka 50 ngo akaza kumwicisha ibyuma.
Iki kibazo cy’abagabo b’abinjira kiravugwa cyane muri aka kagari ka Kabeza, abaturage bakaba bavuga ko kiri mu bikurura amakimbirane mu miryango.
Abaturage baranenga ababyeyi bakuze bishora mu bikorwa nk’ibyo byo kwinjira ingo z’abandi, kuko binagira ingaruka zitari nziza ku muryango wose.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka kabeza ka Kabeza Rukema Gad, avuga ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa, umugabo uzajya ata urugo rwe akajya mu rundi ngo akazajya abihanirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com


