Abagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bamenyekanye banigamba ko bishe abasirikare benshi ba Leta

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imirwano yabaye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 25 Mutarama, bigatangazwa ko ari imirwano yabaye hagayi y’inzego za Leta hamwe n’umutwe w’abantu bitwaje intwaro batazwi, kuri ubu uyu mutwe wigometse kuri Leta wamenyekanye.
Amakuru ava muri iki gihugu cy’u Burundi, arahamya ko uwo mutwe w’abigometse kuri Leta ari “Red Tabara” umutwe w’abigometse kuri Leta ya Nkurunziza ngo bagomba kumurwanya bifashishije umuheto.
soldat
Igisirikare cy’u Burundi cyari cyatangaje ko muri iyo mirwano cyishe abasirikare 2 bo ku ruhande rw’uwo mutwe, kinafata imbunda imwe n’amasasu ariko ku rundi ruhande nabo bakemeza ko bishe abasirikare 5 ba Leta bakomeretsa abarenga 10.
Nk’uko igisirikare cya Leta cyabitangarije Ijwi rya Amerika, bemezaga ko ku ruhande rwa Leta nta musirikare cyangwa umupolisi wahasize ubuzima ariko amakuru atangazwa n’abaturage bari hafi y’ahabereye imirwano bakemeza ko igisirikare cyatakaje abasirikare bacyo batanu abandi 10 barakomereka.
Uyu mutwe umaze iminsi wigamba ubutwari, ukigamba ko ari wo ugaba ibitero hirya no hino mu gisagara cya Bujumbura, mu rwego rwo kurwanya Perezida Nkurunziza bakoresheje umuheto.
Kugeza magingo aya, uyu mutwe uzwi nk’umutwe wigometse kuri Leta y’u Burundi, gusa uwawushinze n’ubuyobozi bwawo ntibizwi, umuntu wiyise izina “Ihotorihirwa” niwe uvugira uwo mutwe agatanga amakuru y’ibyo bakoze, gusa ngo nta muntu wari werura cyangwa ishyaka ngo bemeza uwo mutwe uri mu maboko yabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *