Amasosiyete n’abantu hafi 50 bo muri Uganda bahuye cyangwa bararebwa n’ibihano mpuzamahanga kandi urutonde rugenda rwiyongera uko iki cyemezo kigenda kigaragara mu bihugu bikomeye ndetse n’ibigo mpuzamahanga. urutonde rwa Uganda ruriho abandi bantu batari Abagende ariko bafite aho bahuriye nayo nka Francois Bozize wabaye Perezida wa Centrafrica.
Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, u Bwongereza, n’imiryango mpuzamahanga nka Banki y’Isi na Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere byose bifite ibihano byashyizeho.
Bimwe mu bihano, cyane cyane biva muri Amerika, byibanda ku bibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe ibindi biri mu buriganya n’ibindi byaha bifitanye isano.
Guverinoma nyinshi zafashe ingamba zo guhana nk’intwaro yo kurengera uburenganzira bwa muntu nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Kugeza ubu, muri Uganda, abacamanza babiri bakuru n’abandi bayobozi mu bucamanza hiyongereyeho abajenerali babiri b’ingabo bibasiwe n’ibihano bishya bya Leta ya Amerika.
Ku ya 7 Ukuboza, Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano by’amafaranga Maj Gen Abel Kandiho, ukuriye iperereza rya gisirikare (CMI), kubera ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe arebera.
Ibihano bya Maj Gen Kandiho byagejeje ku 10 umubare w’Abagande guverinoma ya Amerika yafatiye ibihano mu gihe kitarenze imyaka itatu, aho benshi barimo n’abashinjwe gutegura ubwicanyi bwo muri Kasese mu 2016, bivugwa birimo ibyo kubabuza ingendo muri Amerika no gufatira imitungo yabo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2019, guverinoma y’Amerika, ibinyujije mu ishami ry’imari ya Leta, yafatiye ibihano uwahoze ari Umugenzuzi mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura, kubera ko bivugwa ko yagize uruhare muri ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Urugero, guverinoma y’Amerika yavuze ko Gen Kayihura yakurikiranaga mu buryo butaziguye iyicarubozo ry’imfungwa mu kigo cy’iperereza ridasanzwe rya Polisi cya Nalufenya muri Jinja.
Muri Kanama umwaka ushize, Amerika yashyizeho ibihano by’amafaranga n’ibihano bya visa ku bacamanza babiri n’abavoka babiri kubera uruhare bagize mu buriganya mpuzamahanga.
Abacamanza Moses Mukiibi na Wilson Musalu Musene, hamwe n’abavoka Dorah Mirembe na Patrick Ecobu, bahawe ibihano byo kuba baragize uruhare mu buriganya bashuka imiryango y’Abagande ngo itange abana babo ngo babakire mu miryango y’Abanyamerika. Abana barenga 30 bagiye muri ubwo buryo.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko bane hamwe n’abafatanyabikorwa babo b’Abanyamerika bashinjwaga mu rukiko, bagize uruhare muri ruswa kugira ngo bategure uko abo bana bahabwa imiryango mishya binyuze muri ‘adoptions’ ababyeyi babo batabizi.
Abandi Bagande bahawe ibihano hakurikijwe itegeko ryo muri Amerika ryita ku burenganzira bwa muntu, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2017, ntabwo bazwi cyane mu baturage. Harimo Amigo Kibirige, Elias Segujja, Muhammed Lumisa, Amisi Kasadha, Muhammad Kayiira na James Nyakuni. Bose bafite amazina y’utubyiniriro.
Urutonde rwa Uganda rw’abantu bafatiwe ibihano kandi ruriho abantu batari Abagande ariko ibyaha bakurikiranweho bifite aho bihuriye na Uganda nko kubihategurira barimo nka Paul Malong Awan wabaye umugaba mukuru w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, SPLA, na Francoise Bozize wahoze ari Perezida wa Centrafrica bivugwa ko nawe afite addresse nyinshi muri Uganda.
Urutonde kandi ruriho abantu nka Gen. Sultan Makenga ufatwa nk’umugaba mukuru w’umutwe wa M23 ndetse na Jean-Marie Runiga wahoze ari Perezida wa M23, n’abandi.
Dore urutonde rw’abafatiwe ibihano
Lukwang, Okot
Mukiibi, Moses
Abel Kandiho
Elias Segujja
Musene, Wilson Masalu
Lumisa, Muhammed
Amigo Kibirige
Amisi Kasadha
Kayiira Muhammad
Odessa Air
Uganda Commercial Impex (Uci) Ltd
Innocent
Dorah Mirembe
Jamil Mukulu
Ecobu, Patrick
Kayihura, Kale
Machanga Ltd
François Yangouvonda Bozizé
James Nyakuni
Kawa Panga Mandro
Sultani Makenga
Allied Democratic Forces
Joseph Kony
Lord’s Resistance Army
Paul Malong Awan Anei
Seka
Ozia Mazio
Jerome Kakwavu Bukande
Eugene Ngakosset
Jean-Marie Lugerero Runiga
Aroun Gaye
Sinotec Co. Limited (Uganda Branch Office
Pioneer Construction Ltd.
Mabiro, Edmund
Liberty Construction Company Limited
Dhema Agencies Limited
Gurdyal Singh
Ayemo Investments Limited
Alex Opua
Eastern Builders and Engineers Limited
Charles Kyenkya
Broadway Engineering Services Limited
John B. Katende
On-Track Technical Services Limited
Emmyways Engineering/Construction Ltd
Vital Supplies and Logistics Ltd
Emmanuel Nkubana
John Bakonza
Nico Insurance Uganda Ltd.

4 Responses
Abagande, ibigo n’abafite aho bahuriye na Uganda, nka Bozize, 50 ku rutonde rw’ibihano bya Amerika
Ni live kubugande minoré cgwa mutangaze ibibareba ariko mubona hari icyo mushobora hutwara Uganda mwandashima MWe muri inzoka kweli . Ishyamba ryarahiye maze uruyo goyongo tuto inzoka n’umuryango wayo ni incuti ko bo bagendera hasi baba mu byatsi barahashirira rubwira incuti ko tugiye gutabara inzoka abantu bâti waretse inzoka ko nta ncuti inzoka ugira ko yigira inabi abayigiriye neza ruranga rujyayo rutangira guhingisha umugore w’inzoka rukurikizaho abana uwa nyuma rwahungishije Yari ise wizo ‘zoka uruyo goyongo ruyizengurutsa ku mutwe rurayigurukana bageze Aho babona ubutaka Aho ishyamba rutangira uruyongoyongo tuto ndananiwe chance jya hasi mubanze nduhike inzoka ngo ndashonje ngomba kukurya uruyongoyongo tuto ntunkorere ibyo incuti zambwiye ko inzoka ntashiti ugira inzoka iti nibyo ujye itinya ibyo abantu bavuga rugwa hasi kubera umunaniro inzoka irarutapfuna Uzi abaganda bapfuye mu ntambara for itera urwanda ariko ziriya ‘zoka ntizibibona zikishongora muzabona ubwo bwirasi no kwiyemera kwanyu