Itsinda ry’abaganga b’impuguke mu kuvura indwara zitandukanye bakomoka I Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo baba mu Rwanda, batangije igikorwa ngarukamwaka cyo kujya bajya ku ivuko bakahamara icyumweru bavura abantu batandukanye bakeneye ubuvuzi.
Ku itariki 30 Nyakanga nibwo itsinda ry’aba baganga baturutse mu Rwanda bageze ku ivuko I Minembwe mu gikorwa cyo kuvura abarwayi indwara zitandukanye kizamara icyumweru.
Ibitaro bikuru bya Minembwe aba baganga bagiye gutera inkunga bikaba bikomeje gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage batuye mu Minembwe bigizwemo uruhare n’abaterankunga babyo cyane cyane itorero Zion Temple riyobowe na Dr Apotre Paul Gitwaza.
Mu gihe cy’icyumweru bagombaga kumara I Minembwe uhereye kuwa 31 Nyakanga kugeza kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama, aba baganga bavuraga ku buntu bakishyura isuzuma ryabo ryabo gusa n’ifishi yo kwa muganga.

Umwe muri aba baganga, Dr Robert Ruhayisha yabwiye urubuga Imurenge.com dukesha iyi nkuru, ko bazajya bavura ubwoko butandukanye bw’indwara, asaba abaturage batuye Minembwe kubagana bakabafasha muri icyo cyumweru babahariye.


