Ikibazo cy’ubwandu bw’icyorezo cya Sida biravugwa ko cyugarije bikomeye abagabo n’abagore bo mu gisirikare n’indi mitwe ya gisivili y’ubwirinzi muri Sudani y’Epfo. Brig Gen. Majok Kuol akaba yagaragaje izi mpungenge avuga ko ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa mu rwego rwo gukiza ubuzima.
Brig. Gen. majok yagize ati: “ Mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, twapimye abasirikare 1500, muri bo harimo 44 banduye sida bigaragaza ko ari ikibazo ”, ibi akaba yabitangarije itangazamakuru muri Bor kuri uyu wa kane ubwo hari habereye ubukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya sida bwari buyobowe N’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi w’ingabo yakomeje avuga ko umubare w’abanduye mu gisirikare ushobora kuba uri hejuru kurusha uko byari byitezwe nk’uko iyi nkuru dukesha Sudani Tribune ikomeza ivuga.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyitabiriwe n’abayobozi 40 bakuwe mu gisirikare cya leta SPLA, abashinzwe kurinda pariki, igipolisi, urwego rw’umutekano rwa gisivili n’abacungagereza mu rwego rwo kubigisha uko ikibazo cya sida gihangayikishije nk’uko abateguye iki gikorwa bavuga.
Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa bayavuyemo bavuga ko bagiye gutangira gukurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze kuko icyorezo cya sida gishobora kwihisha mu maraso y’umuntu nk’uko byatangajwe na Gen Atem Manyok witabiriye aya mahugurwa.
Muri nzeri umwaka wa 2014, komisiyo ya Sudani y’Epfo ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida yagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’ubwandu bwa sida muri iki gihugu cyugarijwe n’amakimbirane yatumye miliyoni z’abasivili zita ibyazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


