Abagore batatu bo mu karere ka Musanze batawe muri yombi kuri uyu wa kane bafatanywe amakarito 180 y’inzoga zo mu bwoko bwa Blue Sky zitemewe ku masoko yo mu Rwanda.
Nyirabuhoro Rachel, Nyirankundimana Alice na Uwase Marie Gisele ubu bari mu maboko ya polisi y’u Rwanda kuri sitasiyo ya Muhoza bafatiwe mu mukwabu wakozwe na polisi yo mu ntara y’amajyaruguru nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa polisi muri iyi ntara, CIP Jean Claude Kabandana.
[ad id=”44145″]
Yagize ati:”Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Babiri muri bo twabaguye gitumo bari gupakira izo nzoga mu dufuka duto, naho undi yari amaze kubikenyereraho.”
CIP Jean Claude Kabandana yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru ariko anibutsa ababa bagifite imyumvire nk’iyi yo gushora amafaranga yabo mu bucuruzi butemewe kubireka bagacuruza ibyemewe n’amategeko.
Muri uwo mukwabu polisi yanafashe moto ebyiri bikekwa ko zifashishijwe mu gutunda izo nzoga zizanwa aho zafatiwe.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


