Abagore bakora Ubuhinzi barishimira Intambwe bamaze kugeraho

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagore bakora Ubuhinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye bagiye bafashwa kwiteza imbere na Leta ndetse n’imishinga itandukanye irimo Women for Women Rwanda, barashima ko batekerezwaho bagafshwa kwiteza imbere, bakaba bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi mu iterambere.

Aba bagore bigishijwe gukora ubuhinzi aho bahinga imboga n’imbuto, bavuga ko biteje imbere ubu bakaba bateganya kongera ubuso bahingaho kandi bakaba banakemura ibibazo mu miryango yabo babikesha guhinga kinyamwuga.

Uwitwa Murekatete Veneranda yagize ati: “Njye nari inyuma ngiye kumva numva women for women baraje bankura mu bwigunge banyigisha uko nakwiteza imbere, ntangira gukora ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubu bumaze kunteza imbere kuburyo ntacyo nkisaba umugabo.”

Undi witwa MUHAWENIMANA Agnes yagize ati: “ Ni ibyo kwishimira kuba umugore yaratekerejweho agatezwa imbere kuburyo ubu nkanjye ubu nzi ibyiza bya cooperative ubu natangiye kwizigamira kandi biri kungeza ku iterambere”.

RUKEMA Ezeckiel ushinzwe iterambere ry’Ubukungu muri women for women Rwanda avuga ko bafashije abagore gukora ubuhinzi buteye imbere, aho banabakurikiranye ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi.

Yagize ati: “Ibi byose twabikoze kugirango abagore bakore ubuhinzi buvuguruye kandi babone amasoko, babashe kwagura umusaruro ariko babashe no kubona umusaruro mwiza. Ikindi twibanzeho ni ukubahuza n’amasoko kuko buriya umuhinzi kugirango agire imbaraga zo gukomeza guhinga cyane ni uko aba afite aho agurisha umusaruro we.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ivuga ko hari gahunda yo gufasha aba bagore gukomeza kubateza imbere, aho hari no kubongerera amahugurwa abafasha gukomeza kugira ubumenyi buteye imbere.

Alice MUKAMUGEMA Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro kubikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi

Ati:” Twebwe nka Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi dufite inshingano yo gukurikirana aba badamu kuko mwabyumvise amahugurwa bakeneye najyanye n’imicungire y’imari tukabegera bagahugurwa bakazamurirwa ubushobozi.

Imbogamizi yindi bafite yo kubona ubutaka nayo igenda icyemuka, kuko mwumvise abaterankunga bavuga ko bazajya bajyenda babafasha kubona uko bagurirwa umusaruro bahinga ku buso bunini.”

Umuryango wa women for women Rwanda kugeza ubu umaze gufasha abagore bagera ku 1440 aho ukorera mu turere 7 tw’igihugu, abagore bagafashwa muri byinshi birimo guhabwa amahugurwa, inkunga yo gukora imishinga itandukanye, gushakirwa amasoko, gufashwa gukorana nama banki ndetse n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *