Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki ya 2 Kamena 2024 , abagore batuye mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero zawo bitabiriye siporo rusange yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abagore ku bufatanye na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Nyuma y’iyo siporo rusange yitabiriwe n’abagore benshi abaganiriye na Bwiza.com basabye ko abagore bashyirirwaho siporo yabo yihariye kugira ngo bayitabire nkuko abagabo bayitabira.
Mu baganiriye na Bwiza.com barimo abagore bitabiriye siporo rusange ku nshuro ya mbere nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe bushishikariza abagore kwitabira siporo .
Uwamariya Francine ni umwe mu bagore babwiye Bwiza.com ko yitabiriye siporo rusange kubera ubukangurambaga bwakozwe muri iki cyumweru gishize.

Yagize ” Mu Mudugudu wacu ntabwo twitabiraga gukora siporo turi benshi kuko abagore bajya muri siporo ni bake bitewe nuko twabonaga abagabo aribo bayikora ari benshi .”
Uwamariya yakomeje agira ati”Twakoze siporo turi benshi Kandi ntawasigaga undi ,twari twishimye ndetse badusobanuriye uburyo siporo ifasha umuntu Kubaho neza .Turasaba abateguye iyi siporo kuyitegura kenshi ariko tukajya tuyikora nkuko twayikoze uyu munsi .”
Mukeshimana Asia ,yemeza ko gutegurira abagore siporo yihariye ubwitabire bwabo bwarushaho kwiyongera.
Yagize ati”Twajyaga duca mu muhanda abantu barimo gukora siporo tukabona harimo abagore bake cyane ,abandi ukumva barakubwira ko siporo ikorwa n’abakire.Uyu munsi twasobanukiwe ko buri wese akoze siporo yaba arimo kurinda umubiri we indwara. Turifuza ko hajya hategurwa siporo y’abagore ihoraho kugira ngo dutinyuke kuko abenshi batinyaga kujya muri siporo ariko niduhura na bagenzi bacu turi muri siporo Kandi turi benshi bizafasha buri mugore Kumva akamaro ka siporo nawe ayikunde .”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu karere Rwamagana, Madamu Uwanyirigira Claudine ,mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko abagore bo mu karere ka Rwamagana bagiye kugira siporo nk’ umuco kugira ngo ibafashe kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati” Siporo twakoze uyu munsi yaduteye ishema kuko yari siporo idasanzwe, yitabiriwe n’abantu batandukanye yaba abato, abakuru. Iyi siporo yerekanye ko Mutima w’urugo ashoboye kandi nabo ubwabo bumvise akamaro kayo. Buri wese witabiriye iyi siporo yavuye hano yiyemeje kuyikora kuko yabonye ko siporo ari ubuzima.”

Uwanyirigira yakomeje ati” Iyi siporo tuyizeyeho umusaruro Kandi tunizeye ko izafasha umugore mu iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abagore bitabiriye siporo ndetse avuga ko nta muntu n’umwe uhezwa muri siporo.
Yagize ati”Ati Siporo ni iya buri wese Kandi ntigombera imyambaro kuko hari abarokore bari bambaye amakanzu cg ibitenge kuko ubuzima bwiza ni ubwa buri wese tukaba tubasaba gukomeza kuyitabira .”
Siporo yateguwe n’inama y’Igihugu y’abagore na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yabereye mu turere twose ,yari ifite insanganyamatsiko igira it: “Siporo ni ubuzima:AbagoreTwagiye”.

Abitabiriye iyi siporo rusange mu karere ka Rwamagana banakoze imyitozo ngororamubiri banapimwa zimwe mu ndwara zitandura ndetse banagirwa inama zo kubungabunga ubuzima bwiza; bagira umuco wo gukora siporo kandi bakita ku mirire myiza.
Mu biganiro bahawe n’abayobozi bari n’umunyabanga Nshingwabikowa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana ,bakanguriwe guharanira kugira ubuzima bwiza nk’ishingiro ryo kubaka umuryango n’Igihugu, kwishimira uruhare rw’umugore mu myaka 30 ishize no gusigasira ibyagezweho, kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite azaba muri Nyakanga 2024.


