Abahanga batangaje impamvu amafi yo mu Kiyaga cya Tanganyika yagabanyutse

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko ifi zagabanyutse mu Kiyaga cya Tanganyika kimwe no mu biyaga bikomeye byabagamo amafi kwatewe n’ubwiyongere bw’ubushyuhe mu kinyejana gishize.

Ikiyaga cya Tanganyika nicyo kiyaga kinini muri Afurika cyavagamo amafi zatungaga na benshi mu bihugu bigituriye, ariko biravugwa ko umubare w’amafi wagabanyutse cyane kandi abarobyi badasiba kwiyongera.

Uku kwiyongera kw’abarobyi rero kukaba kwatumaga abantu bakeka ko ari bo batuma ifi zigabanuka nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ariko ubu bushakashatsi bukaba bwerekanye ko kugbanuka kw’amafi kwatewe n’ubushyuhe bukabije.

Ikiyaga cya Tanganyika gikikijwe n’u Burundi, Congo, Tanzania na Zambia, kikaba ari isoko rikomeye ry’ibyo kurya n’akazi kuri miliyoni z’abantu mu karere.

_90716046_gettyimages-467222072

Mu kugerageza kumenya impamvu ituma amafi agabanuka muri iki kiyaga, abashakashatsi basuzumye urugero rw’ibyiretse hasi mu mazi n’ibisigazwa by’amafi muri icyo kiyaga.

Ibyo babonye n’uko ubwiyongere bw’ubushyuhe mu myaka 100 ishize butuma bigorana ko amazi yo hejuru n’ayo hasi mu kiyaga yivanga. Ingaruka rero zikaba ko ibitunga amafi biba biri hasi bitabasha kugera hejuru bityo amafi ntabashe kubona ibyo kurya bikwiye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko iki kibazo cyatangiye na mbere y’uko haba uburobyi bwa cyane, hagati mu kinyejana cya 20 cyangwa mu myaka y’1950.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi akaba yavuze ko ikiyaga cya Tanzania gifite ubwoko bw’ibinyabuzima utapfa gusanga ahandi ariko ngo nta bantu benshi babizi. Uyu akaba avuga ko amahanga adakangutse ngo agire icyo akora ku bwiyongere bw’ubushyuhe bwinshi mu butunzi iki kiyaga bubitse bushobora kugenda amaherere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *