Ikigo Raffles Family Office cyo muri Aziya kirashaka gukusanya miliyoni amagana y’amadolari yo gushora mu mishinga y’ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwakira isiganwa ry’amamodoka rya Formula One (F1).
Iki kigo gifite icyicaro gikuru muri Hong Kong na Singapore, cyagiranye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) agamije kumenyekanisha imishinga y’ishoramari yo mu Rwanda ku miryango ikize cyane gifasha mu gucunga umutungo wayo, cyane cyane iyo muri Aziya no muri Afurika.
Nk’uko tubikesha Business Insider Africa mu nkuru yasohotse ku wa 22 Ukwakira 2026, intego ni ugufasha gukusanya miliyoni amagana y’amadolari mu myaka iri imbere, binyuze mu gushishikariza abo bashoramari kwinjira mu mishinga itandukanye yo mu Rwanda.
Mu mishinga ishobora kwitabwaho harimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kubaka amahoteli, ibibuga n’ibikorwa by’imyidagaduro, inyubako z’ubucuruzi n’imiturire, ndetse n’ibindi bikorwaremezo bizafasha kwakira ba mukerarugendo n’abazitabira irushanwa rya Formula One.
Aya mahirwe aje mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira isiganwa rya Formula One ku mugabane wa Afurika, nyuma y’amasezerano y’imyaka 10 yatangajwe na Perezida Paul Kagame na Formula One ku wa 13 Ukwakira 2026.
Isiganwa rya mbere riteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2030, nyuma y’uko u Rwanda ruzaba rwubatse ikibuga cyabugenewe i Bugesera, hafi y’ibilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Iki kibuga giteganyijwe kuba igice cy’umushinga mugari witwa RISE Motordrome, uzaba urimo ibikorwa by’imikino, ubukerarugendo, amahoteli, imyidagaduro n’ibindi bikorwaremezo bizafasha kwakira abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.
Kwakira iri rushanwa bizasaba u Rwanda kongera ubushobozi mu bijyanye n’amahoteli, imihanda, ubwikorezi, imyidagaduro n’ingendo zo mu kirere, kugira ngo rushobore kwakira amakipe, abaterankunga, abafana n’abandi bashyitsi mpuzamahanga.
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kiri kubakwa ku bufatanye n’abashoramari barimo Qatar, na cyo giteganyijwe kugira uruhare rukomeye mu kwakira umubare munini w’abagenzi no guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Nubwo Raffles Family Office igamije gufasha u Rwanda kubona miliyoni amagana y’amadolari, aya masezerano ntasobanura neza ko iki kigo ubwacyo cyiyemeje gutanga ayo mafaranga.
Ahubwo, kizajya kimenyekanisha imishinga y’u Rwanda ku bakiriya bacyo bafite umutungo munini, gifashe abashoramari banyuzwe n'u Rwanda mu gushora imari muri iyo mishinga.
Chi Man Kwan, washinze Raffles Family Office akaba n’umuyobozi mukuru wacyo, yavuze ko ubwo bufatanye buzafasha abakiriya b’iki kigo kubona amahirwe mu mishinga u Rwanda rwashyize imbere mu iterambere ry’ubukungu.
Kugeza ubu, nta mushoramari ku giti cye uratangazwa ko yemeye gutanga amafaranga, nta n’umushinga wemejwe ko wamaze kubona inkunga binyuze muri aya masezerano.
Bivuze ko umusaruro w’ubu bufatanye uzaterwa n’uko abashoramari bazitabira ayo mahirwe, imishinga ikabona amafaranga ahagije yo kuyishyira mu bikorwa kandi ikazabyara inyungu.
Ubu bufatanye kandi buje nyuma y’uko Raffles Family Office ifunguye ibiro bihagarariye ibikorwa byayo i Kigali mu ntangiriro za 2026, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika.
Muri Nzeri 2026, iki kigo cyashyizeho Jean de Dieu Uwihanganye, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda akaba yaranabaye ambasaderi mu bihugu birimo Singapore, Australia na New Zealand, nk’ushinzwe amasoko mashya n’iterambere ry’ubucuruzi.
Uburambe bwe mu bijyanye n’ibikorwaremezo n’imibanire y’u Rwanda n’ibihugu byo muri Aziya bushobora gufasha iki kigo guhuza abashoramari bo muri Aziya n’amahirwe ari ku mugabane wa Afurika.



