Amakuru arimo gutangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko igisirikare cy’u Bushinwa kiriguha akazi abahoze ari Abasirikare bo mu Burayi n’ Amerika.
Aba basirikare bari guhabwa akazi hakoreshejwe amayeri n’ubuhanga bukomeye cyane kugirango babigarurire.
Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti, batanze imbuzi ko igisirikare cy’Ubushinwa kirimo gukoresha ibigo byigenga n’ibigo bikora akazi ko gushakisha abantu bafite ubumenyi no kubarangira ibindi bigo.
Ubundi buryo bwo kubashakisha harimo gukoresha abaziranye na bo, abakoranye na bo, cyangwa imbuga zishakirwaho akazi kuri Murandasi. Iki cyegeranyo kivuga ko isano ibi bigo bigirana n’Ubushinwa akenshi iba yihishe
Abahawe akazi bahabwa inshingano zo gutwara indege za Gisirikare n’indi mirimo ifitanye isano na byo.
Amakuru y’ubutasi ya Amerika , avuga ko u Bushinwa bukoresha aba bantu kugirango bushobore gutoza abantu babwo ba kavukire kandi bushobore no kurahura ubwenge bw’imikorere y’ingabo zirwanira mu kirere zo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika.
Icyegeranyo cyatanzwe n’Amerika, Ubwongereza, Canada, Ositiraliya na Nouvelle Zelande bise ‘Five Eyes’ cyanga amaso atanu ugenekereje mu Kinyarwanda kiravuga ko ingabo z’Ubushinwa zikoresha ibigo byigenga bikorera muri Afurika y’Epfo gushakisha abo bapilote kandi bikabahemba akayabo k’amafaranga.


