NEC yemeje ko abakandida Perezida 3 ari bo bemerewe kwiyamamaza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kuri uyu wa Kane yatangaje by’agateganyo urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. NEC yatangaje ko abujuje ibisabwa ari Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda. Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, […]

Musanze: Abagabo 2 bashinjwa kwicisha nyina inzara bireguye ko yashimuswe agafungwa

Abagabo babiri: Rukundo Célestin na Ngirabatware Olivier bagaragaje ko nyina ubabyara ugeze mu zabukuru ubarega kumunyaga ibye yashimuswe, akaba afunzwe n’umukwe we usanzwe amwitaho. Babitangarije mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza kuri uyu wa Kane rwaburanishije urubanza baregwamo na nyina ubabyara, Nyirakabera Elizabeth. Me Habiyakare Emmanuel wunganira mu mategeko uriya mukecuru w’imyaka 89 y’amavuko usanzwe afite […]

Muri Mexique umuntu wa mbere yishwe n’ibicurane by’ibiguruka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umugabo w’imyaka 59 wo muri Mexique yishwe n’ibicurane byo mu bwoko bwa ‘H5N2’ bifata ibiguruka, aba uwa mbere byishe ku Isi, ibyo bicurane bikaba bitari byarigeze bishyirwa mu cyiciro cy’indwara zibasira abantu. Ibinyamakuru Mpuzamahanga birimo The Guardian, kuri uyu wa 06 Kamena 2024, byatangaje ko bimwe […]

Habimana niwe wagizwe umunyamabanga mushya wa RALGA

RALGA yabonye umunyamabanga mushya uje gusimbura Ladislas Ngendahimana uherutse kwegura kuri uwo mwanya. Habimana Dominique niwe wemejwe nk’umunyamabanga mushya w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA). Ku wa 1 Kamena 2024, nibwo Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka itandatu. Mu Nteko […]

Gaza: Hamas yahinduye amayeri y’imirwanire nyuma yo kubona abarwanyi bagiye kuyishiraho

Hamas yabonye hafi kimwe cya kabiri cy’ingabo zayo gishize mu mezi umunani y’intambara none yahinduye uburyo bw’imirwanire aho ubu iri gukoresha amayeri yo gukubita ikiruka kugira ngo ibuze Israel kugerageza kwigarurira Gaza, nk’uko abayobozi ba Amerika na Israel babitangarije Reuters. Abagize uyu mutwe bivugwa ko bagabanutse kugera ku barwanyi bari hagati ya 9,000 na 12.000, […]

Itabi ryahawe ubuziranenge na ‘OMS’ gute?

Abantu miliyari 1 n’ibihumbi 300 ku isi banywa itabi. Ni kenshi abantu bibaza ku ngaruka itabi rigira, by’umwihariko ku buzima bw’ababaswe naryo, utanaretse abo babana cyangwa se bakorana. Ese ubundi byagenze gute ngo itabi ‘isegereti’ rihabwe intebe yaba hano mu Rwanda n’ahandi? Muri iyi nkuru ya BWIZA, turagaruka ku mpamvu zituma itabi ryemerwa nyamara bizwi […]

Umugabo agiye kurongora abakobwa babiri ku munsi umwe

u1_1717660737.jpg

Mu gihugu cya Nigeria umugabo yatunguye isi nyuma y’uko atangaje amakuru arambuye y’ubukwe bwe aho azashyingiranwa n’abakobwa babiri icyarimwe mu muhango uzaba mu minsi iri imbere. Ntibisanzwe ko umugabo yarongora abagore babiri ku munsi umwe gusa umugabo witwa Muhammed ukomoka muri Nigeria agiye kubikora. Umugabo witwa Mallam Umar Faruk Muhammed, yiteguye kurongora abagore babiri ku […]

Luka Modric na bagenzi be bahawe umugisa na Papa Francis

snapinsta_app_447398636_994004976062345_1818540026491787931_n_1080.jpg

Ikipe y’igihugu ya Craoatia yasuye papa Francis i Vatikani mbere y’uko imikino ya EURO 2024 aho yabasabiye imigisha itangwa n’uwiteka. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ryateguye urugendo aho ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni […]

RDC-Kivu: Hadutse icyorezo cy’amayobera gifata ibitsina by’abakoze imibonano idakingiye

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko muri Kivu zombi, haravugwa amakuru y’icyorezo gifata ibitsina by’abakoze imibonano idakingiye. Kivu Morning Post ivuga ko iki cyorezo gihangayikishije abatuye muri ibi bice kuko ngo abacyanduye batabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko byari bisanzwe. Imiterere y’iyi ndwara impamvu ibahangayikishije, ngo ni uko yatangiye ari imiburu mito mito ifata ku […]

Sudani: Abagera ku 100 baguye mu gitero cya RSF mu gace ka Wad al-Noura

Igitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Sudani rwagati cyahitanye abantu “bagera ku 100” nk’uko byatangajwe n’impirimbanyi za demokarasi kuri uyu wa Kane. Komite yo kwirwanaho ya Madani Resistance Committee yavuze ko ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku mudugudu wa Wad al-Noura muri Leta ya Gezira “mu byiciro bibiri.” RSF yatangiye kurwana n’ingabo […]

Masud Djuma yirukanwe muri Tabora United

Umutoza Masud Djuma wari umutoza w’umusigire mu ikipe ya Tabora United FC yo muri Tanzania yatandukanye nayo mu gihe iri gukina imikino ya kamarampaka yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Tabora United iri guhatanira kutamanuka mu kiciro cya Kabiri yirukanye uwari umutoza wabo Masud Djuma wanyuze mu makipe arimo […]

Intare FC zatsinze, zituma imibare ku gikombe cy’icyiciro cya kabiri igorana

Nyuma yuko Imikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzamura amakipe abiri mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda igeze mu mahina, Intare FC zatsinze Vision FC ibitego 3-2 zituma imibare y’igikombe igorana. Ikipe ya Rutsiro FC na Vision zabonye itike yo gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, […]

U Rwanda na Indonesia byemeranyije gukuriraho visa abadipolomate babyo

gpykmhja0aeuees.jpg

Mu ruzinduko rwe i Jakarta, muri Indonesia, kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Retno Marsudi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia. Nyuma yo kugirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bukungu, abayobozi bombi basinyanye amasezerano agera kuri atatu nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri […]

Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanza mu kibuga imbere ya Benin

Mu ijoro ryo uri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakirwa n’iya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire. Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro nibwo uyu mukino uraba […]

Birutwa no kugenda n’Amaguru – Senateri Evode Uwizeyimana agaruka ku ruhuri rw’ibibazo biri mu mihanda mu Rwanda

Inzego zitandukanye zemeza ko kuva hagatangira gukoreshwa camera zo ku muhanda mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga byagabanyije ku rugero runini impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu. Cameras zo mu muhanda zikomeje kuvugisha abantu cyane cyane izashyiriweho kugabanya impanuka mu mihanda, avuga ko hari izishyirwa mu bihuru cyangwa mu myaka bisa n’ibigamije gushaka amafaranga kuko zihishwa nyamara […]

Putin yababajwe n’Uburengerazuba bw’isi bwahaye Ukraine intwaro zirasa mu ntera ndende

Perezida Vladimir Putin avuga ko ababazwa akananenga Ibihugu byinshi birimo n’Amerika byahaye Ukraine uruhushya rwo kurasa imbere mu Burusiya bituma aburira ibyo bihugu ko igihugu cye gishobora guha intwaro ibindi bihugu bimushyigikiye hagamijwe kurasa mu burengerazuba bw’isi. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mpuzamahanga, ko bafite uburenganzira bwo kwihorera ku bihugu byateye inkunga Ukrain ngo irase ku butaka […]

Ngwino twinjirane muri sitade 10 zigiye kwakira imikino ya Euro2024

olympiastadion-header-6453481717652442.jpg

Kuva tariki ya 14 Kamena 2024 igihugu cy’u Budage cyirakira imikino y’igikombe cy’Uburayi Euro2024 cyizakinirwa ku masitade 10 atatse ubwiza abarizwa muri iki gihugu cyateye imbere mu ngeri nyinshi nka ruhago, inganda ndetse n’ibindi. Imikino 51 niyo iteganyijwe kuba muri iri iri rushanwa aho yose izakinirwa ku masitade agera ku 1o yatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru […]

RDC: Inyeshyamba bikekwa ko ari iza ADF zishe abaturage 16

Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi ku rwego rw’ibanze yavuze ko byibuze abantu 16 bishwe n’umutwe ukekwaho kuba uw’inyeshyamba z’abayisilamu ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), zifatanije na Leta ya Kisilamu, zatangiye ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Uganda ariko zimaze imyaka igera […]

Impamvu RDC yakunze gushyira FDLR ku ibere ryayo aho kuyambura intwaro

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakunze kwiyegereza umutwe wa FDLR aho kuwambura intwaro, bijyanye no kuba uyu mutwe ufatiye runini iki gihugu. Babigaragaje ku wa 5 Kamena 2024, ubwo hamurikwaga raporo y’ubucukumbuzi yakozwe na Komisiyo idasanzwe yahawe Inshingano zo gucukumbura ibibazo […]

Umuryango w’umunyamakuru Nsengimana ufungiwe i Mageregere uravuga ko udaheruka kumuca iryera

Inzego zibishinzwe mu Rwanda zasabwe kugaragaza aho umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu tv aherereye nyuma y’aho umuryango we uvuga ko bamaze iminsi bajya kumusura muri gereza afungiwemo, bakamubura. Umuryango we ukeka ko intandaro yo kutamubona yaba ari baruwa yashyizweho umukono n’uyu munyamakuru bigaragara ko yandikiye ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge aho afungiwe. Muri iyi baruwa […]

RDC: Inkambi ibarizwamo impunzi zahunze imirwano ya FARDC na M23 yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye inkambi y’impunzi ya Lushagala iherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyete Sivili ibarizwa muri uyu mujyi ivuga ko iyi nkambi isanzwe ituwemo n’abasivili bahunze Intambara ihora ihanganishije FARDC n’Abarwanyi ba M23. Ni inkongi yabaye ejo hashize kuwa Gatatu saa sita zamanywa.Iyi nkambi isanzwe ikambitsemo imiryango igera […]

Abahoze ari Abasirikare mu Burayi n’Amerika bariguhabwa akazi n’igisirikare cy’u Bushinwa

Amakuru arimo gutangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko igisirikare cy’u Bushinwa kiriguha akazi abahoze ari Abasirikare bo mu Burayi n’ Amerika. Aba basirikare bari guhabwa akazi hakoreshejwe amayeri n’ubuhanga bukomeye cyane kugirango babigarurire. Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti, batanze imbuzi ko igisirikare cy’Ubushinwa kirimo gukoresha ibigo byigenga n’ibigo bikora akazi ko gushakisha abantu bafite ubumenyi no kubarangira […]

Bugesera gusenya inzu z’abaturage birakomeje, Meya ati “Ntabwo ari ukuzisenya ahubwo ni ukuzikuraho”

Mu Karere ka Bugesera,umurenge wa Ntarama,Akagari ka Kanzenze mu mudugudu wa Cyeru haravugwa inkuru y’abaturage barimo gutegekwa n’akarere gusenya amazu batuyemo abandi bakavugako babibonamo akarengane. KURIKIRA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MEYA WA BUGESERA Aba baturage bamwe baganiriye na BWIZA bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga bavugako bibaza aho bazerekeza nyuma y’uko bamwe bagiye bava hirya no […]

Imibare y’abagabo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe irihejuru kuruta iy’abagore-Impuguke

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abagabo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ukomeje kwiyongera ugereranyije n’ubw’agore. Impuguke mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, basaba abantu bose kwisuzumisha cyane cyane abagabo kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Impuguke ku byerekeye ubwo buzima kandi basaba abafite ababo bafite ibi bibazo kwihutira kugana ibitaro n’amavuriro bakabona ubufasha bwihutirwa […]