Impamvu RDC yakunze gushyira FDLR ku ibere ryayo aho kuyambura intwaro

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakunze kwiyegereza umutwe wa FDLR aho kuwambura intwaro, bijyanye no kuba uyu mutwe ufatiye runini iki gihugu.

Babigaragaje ku wa 5 Kamena 2024, ubwo hamurikwaga raporo y’ubucukumbuzi yakozwe na Komisiyo idasanzwe yahawe Inshingano zo gucukumbura ibibazo ubukoloni bwateje mu karere u Rwanda ruherereyemo byanabaye intandaro y’umwuka mubi warwo na RDC.

Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza ko ifite impungenge z’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yarihuje n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR umaze igihe ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

U Rwanda by’umwihariko rugaragaza uyu mutwe nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere, bijyanye no kuba ari wo ntandaro y’ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gututumba muri RDC.

Incuro nyinshi u Rwanda ndetse n’amahanga bakunze gusaba RDC kwambura uyu mutwe intwaro ndetse ikanitandukanya na wo, gusa Kinshasa ihitamo kuwiyegereza kugira ngo uyifashe guhangana n’undi mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwayo.

Komisiyo idasanzwe y’abadepite mu icukumbura yakoze, yagaragaje ko impamvu RDC yakunze gusigasira FDLR uhereye ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko ari uko uyu mutwe uyifatiye runini cyane.

Raporo igaragaza ko “ubutegetsi butandukanye bwa RDC bwifashishije interahamwe na Ex FAR nk’abarwanyi, uhereye kuri Mobutu na Guverinoma zagiye zisimburana nyuma ye”.

Ikomeza igira iti: “Kuba abayobozi ba Congo badashaka kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, bigaragaza uburyo uwo mutwe ufatiye runini abanyapolitiki bo muri Congo, ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego z’ingabo n’umutekano mu bijyanye n’ingabo na Politiki”.

Amakuru avuga ko usibye kuba RDC yarinjije FDLR mu gisirikare cyawo, uyu mutwe usanzwe unafatanya n’abayobozi bakomeye mu bucuruzi bwiganjemo ubw’amakara ndetse n’amabuye y’agaciro.

Ku bw’abadepite b’u Rwanda, “FDLR yabibye ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, yakiranwa yombi n’abanye-Congo; yaba abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abari muri Guverinoma”.

Bunzemo kandi FDLR yanakirijwe yombi n’abagize inzego z’umutekano, sosiyete sivile ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Kuba FDLR iri muri RDC abadepite kandi babihuza nk’intandaro yatumye imitwe irimo M23 ivuka, mu rwego rwo kurwana ku baturage bavuga Ikinyarwanda batereranwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Kuri ubu u Rwanda ruracyagaragaza FDLR nk’ikibazo kuri rwo, bijyanye no kuba uyu mutwe ukomeje kurugabaho ibitero ndetse no kuba ukomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *