Mu ruzinduko rwe i Jakarta, muri Indonesia, kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Retno Marsudi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia.

Nyuma yo kugirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bukungu, abayobozi bombi basinyanye amasezerano agera kuri atatu nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.


Ayo masezerano areba:
Ubufatanye rusange;
Ubujyanama mu bya politiki;
Gukuriraho visa abafite pasiporo z’Abadipolomate na serivisi.


