Mu ijoro ryo uri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakirwa n’iya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro nibwo uyu mukino uraba i Abidjan kubera ko Bénin idafite stade yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
U Rwanda na Benin bagiye guhura ku nshuro ya gatatu mu gihe kirenga gato umwaka umwe, mu marushanwa atandukanye, aho mu 2023 Bénin yakiriye u Rwanda bikanganya igitego 1-1 i Cotonou, Amavubi agaterwa mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yo kunganyiriza i Kigali igitego 1-1 mu mukino yakinishijemo Muhire Kevin afite amakarita abiri y’umuhondo.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi biteguye guhagararira neza u Rwanda muri uyu mukino kugira ngo barebe ko bakomeza kuyobora itsinda kuko mbere y’uyu mukino basanzwe bariyoboye n’amanota ane nyuma yo kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa no gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu Ugushyingo.
Mbere y’uko uyu mukino uba, twateguye abakinnyi 11 Umutoza Frank Spittler Torsten w’Amavubi ashobora kubanza mu kibuga dushingiye ku myitozo amaze iminsi abakoresha.
Abakinnyi 11 Spittler Torsten ashobora kubanzamo:
Ntwali Fiacre
Omborenga Fitina
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange Jimmy
Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Rubanguka Steve
Bizimana Djihad
Rafael York
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Nshuti Innocent


