Abanyeshuri 599 bize muri Kaminuza ya KIM, barasaba gukurwa mu gihirahiro kuko ngo basoje amasomo muri 2019 ariko bakaba batarabona impamyabumenyi zabo.
Bamwe mu banyeshuri bize muri Kaminuza ya KIM bamaze imyaka ibiri basoje amasomo yabo bakomeje gusaba gukurwa mu gihirahiro kuko kuva icyo gihe bategereje impamyambuenyi zabo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ni abanyeshuri 599 bavuga ko basoje amasomo yabo muri Nzeri 2019 bagatangira kwitegura guhabwa impamyabumenyi zabo muri Werurwe 2020 ariko kugeza uyu munsi ntazo barahabwa.
Bimwe mu bibazo byadindije iki gikorwa birimo iby’uburiganya mu bijyanye no kubona amanota bikekwa ko byakozwe n’abanyeshuri, ubuyobozi bw’iyi kaminuza, yafunze imiryango mu Ugushyingo 2020 kubera ibibazo by’amikoro, buvuga ko birimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avugana na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko umubare utari muke w’Abanyeshuli (108) bahinduriwe amanota, na bamwe mu bakozi bafite aho bahurira na Système.
Ati “Bikekwako byakozwe k’ubwumvikane bw’impande zombi, abakozi bamwe n’abo banyeshuri. Uko byakozwe n’ababigizemo uruhare bose, biracyakorwaho iperereza. Bikazagaragazwa n’iperereza.”
Yongeyeho ko “Kugeza ubu ntawe urafungwa, kuko ikihutirwa si ugufunga ahubwo ni ugukusanya ibimenyetso no kumenya uko icyaha cyakozwe, uwagikoze, uko cyakozwe n’impamvu cyakozwe.”
Umwe muri aba banyeshuri wavuganye na RBA yagize ati “Twasoje amasomo mu 2019 ariko kugeza iyi saha ntituzi niba tuzambara cyangwa tutazambara, twarasoje kuko dufite ibihamya ko twasoje, ni ukuvuga impapuro za Kaminuza zibigaragaza, gusa kugeza iyi saha iyo tubajije ikigo kivuga ko dutegereza.
Mugenzi we nawe yagize ati “Niba wararangije mu 2019 ukageza mu 2022 utarambara urumva biraba bitwaye indi myaka itatu, iyo mu rugo batubajije impamyabumenyi kuko baduhaye amafaranga tubura igisubizo, ku buryo bashobora kuzaza kureba niba amafaranga twarayariye.”
Aba banyeshuri bavuga ko kuba batabona impamyabumenyi zabo, bibagiraho ingaruka iyo bagiye ku isoko ry’umurimo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Abakabakaba 600 barangije muri Kaminuza ya KIM bakomeje kubaho mu gihirahiro
Ibi ni ingaruka zi imikorere mibi na akajagari kenshi MINEDUC na HEC….ziryama zigasinzira zikanarota bakazicura bafunga kaminuza batera akajagari abanyeshuri biriya bakimara. Nkubu HEC na MINEDUC bararyama bagasinzira koko batazi aho abanyeshuri ba KIM, UNITEK, JKUAT….mwabujije kwiga???
Imana izabibabaza contribution yanyu mukwangiza uburezi kandi mubigambiriye. Nkubu mwabafashije iki? Gahubda niyihe? Uzi gufata abana ba abanyarwanda mwajugunye hanze? Mwatumye banga amashuri? Igihugu ni Imana muzabibazwa