Abakinnyi 2 ba Kiyovu Sports muri 33 ba Uganda bahamagawe n’umutoza Micho

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Mulitin Micho Sredojevic, yahamagaye abakinnyi 33 barimo babiri ba Kiyovu Sports bagomba kuvamo abo azifashisha mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri CĂ´te d’Ivoire.

Imisambi ya Uganda izatangira iyi mikino isura Algeria ku wa 04 Kamena, mbere yo kwakira Niger nyuma y’iminsi ine mu mukino uzabera kuri Stade ya St Mary i Kitende.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports umutoza Micho yahamagaye barimo Muzamilu Mutyaba ukina hagati mu kibuga cyo kimwe na rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi.

Uyu mutoza cyakora cyo ntiyahamagaye abarimo rutahizamu Yunus Sentamu wa Vipers cyo kimwe na Taddeo Lwanga usanzwe akinira Simba yo muri Tanzania, ibyatunguye benshi.

Urutonde rw’abakinnyi 33 Micho yahamagaye

Abanyezamu: Charles Lukwago (St. George-Ethiopia), Bellagambi Giousue (Huddersfield Town, England), na Alionzi Nafian (URA FC)

Ba myugariro: Bwomono Elvis (IBV, Iceland), Gavin Kizito (SC Villa), James Begisa (UPDF FC), Isaac Muleme (Viktoria Zizkov, Czech Rep), Kayondo Abdu Azizi (Real Monarchs, USA), Bevis Mugabi, (Motherwell, Scotland), Timothy Awany (Ashdod, Israel) Halid Lwaliwa (Vipers SC), Ramadan Musa (Cincinnati, USA), Livingstone Mulondo (Vipers SC) na Enoch Walusimbi (Express FC)

Abakina hagati: Khalid Aucho (Yanga, Tanzania), Byaruhanga Bobosi (Vipers SC), Youngman Marvin (Bright Stars FC), Steven Sserwadda (New York Red Bulls, USA), Muzamiru Mutyaba (Kiyovu Sports, Rwanda), Rogers Mato (KCCA FC), Faruku Miya (Lviv, Ukraine) na Allan Okello (AC Paradou, Algeria)

Ba rutahizamu: Milton Karisa (Vipers SC), Moses Aliro (Wakiso Giants) Hakim Kiwanuka (Proline FC), Najib Yiga (Vipers SC) Allan Kyambadde (El Gouna, Egypt), Martin Kiiza (Express FC) Emmanuel Okwi (Kiyovu Sports, Rwanda), Fahad Bayo (Bnei Sakhin, Israel), Derrick Kakooza (Valmiera, Latvia), Sadat Anaku (KCCA FC) na Shaban Mohamed (Onduparaka).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *