Kuwa gatatu tariki ya 27 Mutarama, mu murenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, abakinnyi n’abatoza b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, biyemeza kwigira ku butwari bwabo .
Tuyisenge Jacques kapiteni w’Amavubi, mu izina ry’abandi bakinnyi yabagejejeho inkunga bakusanyije ihwanye n’ibihumbi 540 by’amafaranga y’u Rwanda, bakaba ari abagabo 50 n’abagore babiri bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bibumbiye muri koperative “Impuhwe”

Tuyisenge yababwiye ko baje kubasura kugira ngo bigire ku butwari bagaragaje babohora igihugu, ari na byo bizabafasha mu rugamba bafite rwo guhatanira igikombe cya CHAN 2016 kirimo kubera mu Rwanda.
Yagize ati “Ibyo mwanyuzemo mubohora igihugu byaduhaye isomo ryo gukora cyane mu kwitangira igihugu cyacu nk’abakinnyi b’ikipe y’igihugu. Ibi ni byo tuzagenderaho muri buri mukino tuzakina wa CHAN 2016 na nyuma yaho”.
Umuyobozi wa Koperative Impuhwe, John Ndekezi yasabye aba bakinnyi kumva neza amabwiriza bahabwa n’umutoza bakanitangira igihugu ku buryo bwose bushoboka.
Ati”Twarwanye intambara, tuhatakariza ingingo ariko ntitwigeze tuyitsindwa, byose kubera igihugu cyacu. Turabasaba nawe nimugire umutima umwe n’uwacu mbere yo guhura na RDC. Mufite kujya ku rugamba ntabyo ku rutakaza. Mwe mwite ku mabwiriza y’umutoza ku buryo taliki 07 Gashyantare 2016 tuzabyina intsinzi”.
Umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry yasezeranyije aba bamugariye ku rugamba ko abakinnyi babigiyeho byinshi ku buryo bazabigaragaza ku mukino wa RDC.
Ati “Abakinnyi bacu nabo bagomba gukomeza kuba intwari z’igihugu nk’uko namwe mwabikoze. Ntabwo nzi uko umukino wo ku wa Gatandatu wa RDC uzarangira, gusa mbijeje ko aba bahungu biteguye guhatanira ishema ry’igihugu nk’uko twese tubyifuza”.
Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste nawe yizeye ko abakinnyi b’Amavubi bigiye byinshi kuri aba batanze imbaraga zabo mu kubohora igihugu cyabo, kandi ahamya adashidikanya ko bazabigaragaza .
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, ivuga ko iyi Koperative ni imwe muzashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kwita kuri aba bitangiye igihugu mu rwego rwo kubateza imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com


