Abakinnyi b’Amavubi biyogoshesheje bitegura umuhuro na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikubutse mu gihugu cya Caméroun aho yari yitabiriye imikino ya CHAN, bamaze kwiyogoshesha bitegura guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Amashusho yagiye hanze agaragaza abarimo Eric Rutanga wa Police FC bamaze kwiyogoshesha, mu gihe Kalisa Rashid ukina hagati mu kibuga mu kipe ya AS Kigali na we yakurwagaho umusatsi w’amadirede yari afite muri CHAN.

Amakuru avuga ko nta gihindutse abari bagize délégation y’Amavubi yari muri Caméroun bazahura n’umukuru w’igihugu ejo ku Cyumweru.

Biri mu rwego rwo kubashimira kubera uko bitwaye muri iyi mikino izasozwa kuri iki Cyumweru ahaza kumenyekana uwegukana igikombe hagati y’ikipe y’igihugu ya Maroc n’iya Mali.

Amavubi mbere yo kugaruka i Kigali ku wa Kane w’iki Cyumweru, yagarukiye muri 1/4 cy’irangiza aho yasezerewe na Guinée-Conakry ku gitego 1-0. Muri rusange ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yarangije CHAN akinnye imikino ine, itsindamo ibitego bitatu na yo yinjizwa ibindi nka byo.

Perezida Kagame by’umwihariko ari mu bagerageje kurwanaho ikipe y’igihugu ngo ibashe kwitwara neza, cyane ku mukino wa nyuma wo mu tsinda C aho yahaye impanuro abasore mbere y’uko batsinda Togo ibitego 3-2 byatumye bagera muri 1/4 cy’irangiza.

Ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Guinée-Conakry na bwo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yari yashyikirije abakinnyi n’abatoza ubutumwa bari bagenewe n’umukuru w’igihugu, gusa birangira bidakunze ko bagera muri 1/2 cy’irangiza.

img_-kpu2ld.jpg

img_20210206_151452.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abakinnyi b’Amavubi biyogoshesheje bitegura umuhuro na Perezida Kagame
    ibi bitere akanyabugabo aba basore nubutaha bazaduhe ibyishimo maze umukuru w’igihugu azavuge ati”kwibyara bitera umubyeyi akanyamuneza”

  2. Abakinnyi b’Amavubi biyogoshesheje bitegura umuhuro na Perezida Kagame
    ibi bitere akanyabugabo aba basore nubutaha bazaduhe ibyishimo maze umukuru w’igihugu azavuge ati”kwibyara bitera umubyeyi akanyamuneza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *