Abakinnyi b’Ikipe ya Dynamo Basketball Club mbere yo gusezererwa mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Afurika y’Epfo, bari babanje gutakambira Perezida Eavariste Ndayishimiye w’u Burundi ariko arabatenguha.
Ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe ni bwo iyi kipe yasezerewe muri ririya rushanwa ryahuzaga amakipe 12 ya mbere akomeye kurusha andi muri Afurika.
Dynamo yasezerewe nyuma yo guterwa mpaga mu mukino yakabaye yarahuriyemo na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola.
Ubuyobozi bwa BAL mu itangazo bwasohoye bwavuze ko “Dynamo Basketball Club (Burundi), yananiwe gukurikiza amabwiriza ya Basketball Africa League ajyanye n’imyambarire, yatewe mpaga ku mukino w’uyu munsi yagombaga guhura na Petro de Luanda (Angola), ikurwa muri BAL 2024.”
Bwunzemo buti: “Amategeko ya FIBA avuga ko mpaga ebyiri mu irushanwa rimwe, bihita bikura ikipe ako kanya mu irushanwa. Ni ibihe bitoroshye ku bakinnyi n’abafana. Imikino isigaye yo mu itsinda rya Kalahari izakomeza nk’uko yateganyijwe.”
Mpaga ya kabiri yatumye Dynamo Basketball Club isezererwa yaje ikurikira iyo yatewe ku wa Mbere, ubwo yananirwaga kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ (umuterankunga wa BAL) ku mukino yagombaga guhuriramo na FUS Rabat yo muri Maroc.
Mbere yo gusezererwa abakinnyi bari babanje gutakambira Perezida Ndayishimiye, arabatenguha
Mu busanzwe Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi ni ryo ryamenyesheje Dynamo BBC ko itagomba kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’, gusa amakuru avuga ko itegeko ryabanje guturuka kwa Perezida Evariste Ndayishimiye.
Uyu mukuru w’igihugu amaze igihe yarijunditse u Rwanda arushinja gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe, gusa rwo ruhakana ibyo birego.
Ku wa Mbere mu gihe abakinnyi ba Dynamo bari bakiri mu gihirahiro cyo kumenya niba bemererwa gukina umukino wa Petro Atletico de Luanda cyangwa bataza kuwukina, bageneye ubutumwa Perezida Evariste Ndayishimiye bamusaba kubaba inyuma.
Ubutumwa bwasomwe na Kapiteni w’iyi kipe bwagiraga buti: “Muri iki gitondo dusoje imyitozo ni bwo twabonye ubutumwa bwa BAL butubuza gukina umukino w’uyu munsi kubera imyambaro bateganyije. Nyiricyubahiro Sebarundi, muri iki gihe amakipe ya Basketball y’i Burundi yamaze gushinga icumu mu marushanwa. Turifuza kudasigara inyuma muri wa mugambi w’iterambere kugira ngo muri 2040 tuzabe turi ikipe ya mbere muri Afurika”.
Abakinnyi bakomeza basaba Ndayishimiye bati: “Twashakaga kubasaba tubikuye ku mutima kudushyigikira muri iyi mikino ya BAL, kugira ngo dukomeze kuyikina kandi tunayitsinde, maze ibendera ry’uburundi rizamurwe mu mahanga twongere kandi tunaburizemo ibihano bishobora gufatirwa amakipe y’i Burundi n’ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi”.
Ikipe ya Dynamo nyuma yo gusezererwa muri BAL, igomba gutanga amande ya $50,000 kubera gukina umukino batsinzemo Cape Toxn Tigers bafutse ahanditse Visit Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko Basketball y’u Burundi igomba guhabwa ibihano by’imyaka itanu ititabira igikorwa icyo ari cyo cyose cyerekeye uriya mukino haba muri Afurika ndetse no ku Isi, ndetse u Burundi bukaba bugomba gutanga amande ya $500,000 (Frw miliyoni 647).
Mu gihe aya mafaranga yaba atishyuwe biteganyijwe ko ibihano biziyongera.


