Ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, habaye impagarara mu Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Ekiti, muri All Saints’ Church, Anointed Land i Ado-Ekiti muri Nigeria aho Abakirisitu banze kwinjira mu rusengero basaba ko umushumba wabo, Venerable Oke Olanrewaju, yakurwa ku nshingano.
Abigaragambya bavuga ko umushumba wabo akora nabi mu micungire y’umutungo w’itorero, yitwara nabi, agakoresha igitugu n’uburangare mu nshingano ze. Bavuze ko kandi atagira uruhare rwiza mu itorero haba ku mubiri no mu mwuka, bityo basaba ko yimurirwa ahandi kugira ngo amahoro agaruke.
Bemeza ko bamaze igihe bihanganira imyitwarire ye mibi, ariko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo yageragezaga gukuraho umubitsi w’itorero ku gahato. Bagaragaje kandi ko yajyanye imbwa nini iteye ubwoba mu rusengero ndetse ikaza kwihagarika mu kibumbano cya batisimu, ibyo bakavuga ko ari ukwica icyubahiro cy’ahantu hatagatifu.
Umunyamabanga wa Komite y’Inama y’Itorero (PCC), Bwana Adeboyega Falowo yavuze ko basabye ku mugaragaro Umwepiskopi wa Diyosezi, Nyiricyubahiro Andrew Olusola Ajayi, kugira ngo uyu mushumba yimurwe. Yongeyeho ko n’ubusabe bwanditse bwasinywe n’abakirisitu benshi, bugamije guhamya ko koko hari ikibazo gikomeye gisaba ko hafatwa ingamba.


