Bwiza
ads

Abakobwa bafite nyashi bo muri Uganda baravuga ko bari kugumirwa

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatatu, 7 Ukwakira 2026 saa 13:58
Iminota 1 yo gusoma
Abakobwa bafite nyashi bo muri Uganda baravuga ko bari kugumirwa

Abakobwa bafite nyash

Bamwe mu bagore bo muri Uganda bafite amabuno manini azwi nka nyashi baravuga ko batangiye kugumirwa bitandukanye n'ibisanzwe bimenyerewe ko bakurura abagabo bitewe n'imiterere y'inyuma, bigatuma babashaka bakabagira abagore.

Umwe muri aba bagore ufite nyashi yavuze ko iki kibazo cyatangiye gufata indi ntera kuko ubu bigoye kubona umugabo wafata umwanzuro ngo ashake umukobwa ufite nyashi kuko abagabo basigaye batinya uburyo buri mugabo aba arangamiye bene abo bagore.

Uyu mukobwa ati " Umuntu uteye nkanjye uku meze, biragoye kubona umugabo ugushaka bya nyabyo kuko niyo aje abigambiriye agera aho akabivamo. Hari igihe musohoka, mwaba mutandukanye bagenzi be bagasigara ari mwe mwabaye inkuru. Ngo muvandimwe ko wahuye n'umukobwa ufite nyashi sha! Ibi bitera impungenge abasore kuko bahita bibaza bati uyu batangiye kurarikira gutya, tuzamutunga dute mu rugo? Ubu se umuturanyi we si uku azajya avuga?"

Abatanze ibitekerezo ku mashusho y'uyu mukobwa bavuze ko iki kibazo kiriho muri Uganda. Hari n'abakomoje ku kuba hari abakobwa bafite nyash bumva ko ubwo babonye dipolome byarangiye, ntibagire imico myiza ku buryo kubashaka kwaba ari ukwishyiraho umutwaro.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.