Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yizeye kuzageza ku myaka 100, nyuma y’uko abakobwa be avuga ko bari bagiye gutuma atayigezaho bisubiyeho bakareka kotsa imisatsi yabo.
Museveni yabigarutseho ejo ku wa Gatatu ubwo yizihizaga imyaka 77 y’amavuko.
Ibi bivuze ko uyu mukuru w’Igihugu cya Uganda abura imyaka 23 akuzuza imyaka 100, ya yindi urubyiruko rw’ubu rwamaze kwishyiramo ko kuyigezaho ari ibidashoboka.
Bitandukanye n’ibyo abenshi mu rubyiruko rwinshi bibwira, Museveni we yavuze ko hari icyizere cy’uko azageza kuri iriya myaka nyuma y’uko abakobwa be bari bagiye gutuma yicwa n’agahinda bisubiyeho.
Ashimira abamugeneye ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza yagize ati: “Mwakoze nshuti ku kunyifuriza ibyiza, ku butumwa bwiza ku isabukuru yanjye y’amavuko.”
“Hambere nabwiye Matia Kasaija Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Uganda] ko abakobwa banjye bagiye kunyica mbere y’uko ngeza ku myaka 100, niba bari bakomeje ‘kotsa’ imisatsi yabo. Ubu imisatsi yabo bayigize nk’iya nyina. Ubu ndatekanye.”
Museveni si we wenyine ufite icyizere cyo kugeza ku myaka 100 kuko na Madamu we ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza yamubwiye ko yifuza ko bazageza ku myaka 100 bari kumwe.
Ati: “Dukomeje gushima Imana ku bw’ubuzima bwawe, imbaraga n’ineza ikomeje kukugirira. Ugire isabukuru nziza n’umwaka w’umugisha. Museveni, uri ibuye ry’insanganyarukuta ryanjye, inshuti yanjye nziza, umuherekeza w’ubuzima bwanjye bwose. Ndifuza kugezanya nawe ku myaka 100!”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Abakobwa banjye bari bagiye kunyica mbere y’uko ngeza ku myaka 100, ubu ndatekanye_Museveni
nakomeza gutekereza kugirira nabi urwanda ntayo azageza ndamurahiye.
azarebere no kubandi batwifurije inabi uko byabagendekeye..
Umuntu wese wifuriza Urwanda cg Abanyarwanda ikibi nta mugisha ateze kuzabona kuri iyi isi na kwambiya.

Nibyo rata imana niyo yonyine izi igihe asigaje kwisi

Uzayigezaho mzee ndakwemera