Biravugwa ko umutwe w’abasirikare badasanzwe b’u Burundi barenga 250 uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) guhera ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 23 Ukuboza 2021.
Radio RPA dukesha aya makuru ivuga ko aba bakomando baturuka muri Batayo ya 212 bayobowe na Lt Col. Nyandwi LĂ©onidas bagiye guhiga abarwanyi n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
RED Tabara nayo mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, yavuze ko hari abasirikare b’u Burundi n’abo mu mutwe w’Imbonerakure boherejwe muri RDC kugira ngo bayirwanye.
Yagize iti: “Abasirikare ba FDN n’Imbonerakure za CNDD-FDD bundi bushya zambutse mu buryo butemewe umupaka wa RDC, bafite umugambi wo gusenya RED Tabara. Izo ni inzozi zidashobora kuba impamo…”
Uyu mutwe wavuze ko impamvu udashobora gusenyuka ari uko n’ubwo ngo ingabo z’u Burundi zagiye muri RDC, igice kinini cyawo kiba mu Burundi.
Ntacyo ingabo z’u Burundi cyangwa Leta biratangaza kuri aya makuru.

2 Responses
Abakomando b’u Burundi barenga 250 baba bamaze iminsi muri RDC
Uranyumvira iyi mihimbiri,inkozi zikibi,inkundamaraso za Red tabara ngo iravuga amateshwa, bambutse muburyo bitemewe, mwabicanyi mwe mwambutse arinde wabatwaye, Uwiteka yabakuyeho uburinzi bwayo