Abakorana na sosiyete “Health People Group” (HPG) mu bijyanye n’ubwishingizi bwo kwivuza baraburirwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko iyi sosiyete itabifitiye uburenganzira, kubw’ibyo uzahura n’ingaruka azabyimenyera.
BNR ivuga ko nk’urwego rugenzura umurimo w’ubwishingizi, ifite amakuru agaragaza ko iriya sosiyete y’ubucuruzi ya HPG yitwara nk’aho icuruza ubwishingizi by’umwihariko ubwo kwivuza ndetse n’izindi serivisi z’ubwishingizi ku matsinda y’abantu cyangwa ibigo ibinyujije mu bufatanye igirana n’abafatanyabikorwa batanga serivisi z’ubuvuzi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara Bwiza.com yabashije kubona, BNR ivuga ko HPG itigeze ihabwa uruhushya rwo gukora umurimo w’ubwishingizi na BNR kandi ari umurimo igenzura nk’uko biteganywa n’Itegeko No 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda.
Ni mu gihe Itegeko No 52/2008 ryo ku wa 10/09/2008 ryerekeye imitunganyirize y’umurimo w’ubwishingizi, ribuza uwo ari we wese gukora umurimo w’ubwishingizi ku butaka bwa Repubulika y’u Rwanda nta ruhushya abifitiye.
Kubera izo mpamvu, BNR ishingiye ku mategeko iburira umuntu wese ko Health People Group atari ikigo cy’ubwishingizi cyemewe kuko nta ruhushya cyabiherewe, ukorana amasezerano na cyo yerekeranye n’ubwishingizi cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano na bwo azirengera ingaruka zabyo, igasaba abantu kujya bakorana n’ibigo by’imari byemewe.
BNR yibutsa abantu bose gukorana gusa n’ibigo bitanga serivisi z’imari byemewe bikubiyemo ibi bikurikira; ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’abahuza bigenga mu bwishingizi, ibigo by’ubwiteganyirize bwa Pansiyo, abatanga serivisi mu bwiteganyirize bwa Pansiyo, amabanki, ibigo by’imari iciriritse, abatanga serivisi zo kwishyurana, ibiro by’ivunjisha ndetse n’abatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


