Abakoresha amazina y’amahimbano ku mbuga nkoranyambaga bagiye kujya bakurikiranwa n’ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Abantu biyita amazina y’amahimbano ku mbuga nkoranyambaga bagiye kujya bashyikirizwa ubutabera bagahanwa. Ibi bikaba bigiye kujya bikurikiranwa n’ubutabera bw’u Bwongereza aho bazajya bakurukirana buri wese aho aherereye ku isi.
Leta y’Ubwongereza ivuga ko abazajya bakurikiranwa n’abitwaza aya mazina y’amahimbano bagamije gukora ibyaha naho abandi bo ntibazakurikiranwa.
inkiko
Radio BBC ivuga ko uretse abakora ibyaha bifashishije izi mbuga n’abandi bantu bakuze bashyira amafoto ateye isoni cyangwa y’ibinyoma bigatuma haba ibintu bibi nabo bazakurikiranwa n’ubutabera.
Ubucamanza mu Bwongereza buvuga ko bugiye guhindura amategeko bakayajyanisha n’ibihano bishya bizajya bihabwa izi nkozi z’ibibi.
Mu byumweru bitandatu bishize nibwo leta y’u Bwongereza yatangiye umushinga wo gukurikirana abakora ibikorwa biteye isoni aho baherereye ku isi nk’uko byemezwa na Alison Sanders.
Ubutabera bw’u Bwongereza bwo buvuga ko abana bakoresha amazina Atari ayabo bo ntacyo bazabakoraho kuko baba bataramenya gutandukanya ikibi n’icyiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *